Ethiopia Yahawe Ahantu Mu Rwanda Ho Kubaka Ambasade

Bidatinze ubuyobozi bwa Ethiopia buratangira kubaka Ambasade mu Rwanda ku butaka bwahawe na Guverinoma y’u Rwanda bungana na metero kare 715,35.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia n’abandi bayobozi bakuru mu Rwanda niwe washyize ibuye ry’ifatizo aho izubakwa.

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi Ambasade ku wa 06 Mata 2024, Minisitiri Taye Atske-Selassie, yavuze ko kuba igihugu cye cyahawe buriya butaka ari ikintu kigiye kurushaho kuzamura urwego rw’umubano hagati ya Kigali na Addis Ababa.

Hagati aho kandi u Rwanda narwo ruri hafi guhabwa ubutaka ruzubakaho Ambasade yarwo muri Ethiopia mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Mu mezi abiri ari imbere nibwo imirimo yo kubaka iyo Ambasade ya Ethiopia izatangira.

Kuva mu mwaka wa 2012 nibwo umubano w’u Rwanda na Ethiopia wangorerewe umurego ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Yari amasezerano agera kuri 23.

Muri yo agera kuri 13 yasinyiwe muri Komisiyo igizwe n’Abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, akaba yarasinyiwe mu nama y’iminsi itatu yabereye muri Ethiopie.

Yatangijwe ku wa 11, Gashyantare, 2024, i Addis Ababa; ikaba yari iteranye ku nshuro ya gatatu nyuma y’iyaherukaga kuba mu mwaka wa 2017 yo  yabereye i Kigali ndetse n’iyari yazibanjirije zose yabaye mu mwaka wa 2012 ibera muri Ethiopie.

Muri ubwo bufatanye kandi, hari abashoramari bo muri Ethiopia bashoye imari mu Rwanda bakaba bakora mu by’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

Ahazubakwa iriya Ambasade hashyizwe ibuye ry’ifatizo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version