Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: BDF Hari Icyo Yijeje Urubyiruko Rwa FPR Inkotanyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: BDF Hari Icyo Yijeje Urubyiruko Rwa FPR Inkotanyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 November 2022 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Vincent Munyeshyaka uyobora Ikigega gitera inkunga imishinga kitwa Business Development Fund, BDF, yabwiye urubyiruko rwo mu muryango FPR –Inkotanyi mu Karere ka Gasabo ko nirwaka inkunga k’umushinga ‘rwize neza’, nta kabuza ruzayihabwa.

Munyeshyaka yavuze ko niyo byagaragara ko uwo mushinga wizwe nabi, abakozi ba BDF bazafasha uwawukoze kuwunoza kugira ngo utazapfira ubusa uwawuhanze.

Vincent Munyeshyaka

Mu ijambo yagejeje kuri urwo rubyiruko, Vincent Munyeshyaka yavuze ko urubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi rufite umwihariko kubera ko n’uyu muryango ari wo moteri ya Guverinoma bityo ko urubyiruko ruwugize rukwiye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “ Ntimuzatinye kuza kwaka inkunga kubera ko amafaranga arahari, igisigaye ni uko muzana imishinga yanyu ikigwa mugaterwa inkunga kugira ngo muhange imirimo izagirira igihugu akamaro namwe itabasize.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madamu Pauline Umwari niwe wari umushyitsi mukuru

Munyeshyaka yabwiye urubyiruko ko hari Miliyari Frw 8 zateguwe ngo zizahabwe urubyiruko rwifuza gushora imari no kunguka.

Umwe mu batumiwe ngo bahe ibiganiro uru rubyiruko akaba afite uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi witwa Tuyisenge yavuze ko ikintu cyamugoye bwa mbere ari ugutangira.

Ngo ikibazo kigora ba rwiyemezamirimo ni ugutangira akazi, ukiyemeza kutazagatezuka ho.

Yabagiriye inama kandi y’uko bagomba kuba bafite ‘amakuru ahagije’ ku kintu runaka bashaka gushoramo imari, ntibakigireho amakuru y’igice.

Ati: “ Gutangira business ni kimwe, kuyikomeza ni ikindi ariko no kuyitunga igasagamba nayo ni ikindi. Ntawe ukora business ngo irambe adafite icyerekezo kirambye n’amakuru ahagije kuri icyo kintu.”

- Advertisement -

Ngo akenshi abantu batangira ubucuruzi runaka bwakunguka ku ikubitiro, bakabuvamo bakajya mu bindi, ugasanga ibyo batangiye mbere atari byo bakomeje.

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rwaje muri iyi nama

Ikindi kibazo ni uko abenshi bahita birara bakumva ko ari ibitangaza bagatangira kugura imodoka zihenze, amafaranga akaba ashize atyo!

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Samuel Dusengiyumva yabwiye uru rubyiruko ko kuba ruri mu muryango FPR-Inkotanyi ari amahirwe kuri rwo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Samuel Dusengiyumva

Yanababwiye ko ubundi bagombye kugira ‘umutimana muzima’ ubaranga aho bari hose kandi bagaharanira ko ibikorwa byabo byerekana neza ko ari abo kwizerwa, ko bifitiye kandi bafitiye abandi akamaro.

Dusengiyumva avuga ko iyo umuntu ahuza ibyo avuga n’ibyo akora, bituma abandi bamwizera bakamenya ko imvugo ye ari yo ngiro.

Ati: “Iyo umuntu asanzwe azwiho kuba inyangamugayo bituma n’iyo hari ikibazo ahuye nacyo abantu babona ko ari ikintu kidasanzwe yahuye nacyo.”

Samuel Dusengiyumva yabwiye urubyiruko ko kimwe mu bibazo biriho muri iki gihe ari uko ‘ukuri kwabuze mu bantu’, abasaba guhindura iyo miterere.

Avuga  ko iyo umuntu akoze akazi ke bitabaye ngombwa ko umukoresha we amuhozaho ijisho, aba akoze ikintu kitaba kuri benshi.

Abakozi bakora batikoresheje ni ab’agaciro kanini

Iterambere ry’urubyiruko mu mboni ya Guverinoma y’u Rwanda…

Ubwo yarangiza inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ine ihuriza mu Rwanda urubyiruko rw’Afurika yiswe Youth Connekt Africa, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko we n’abandi bafata ibyemezo bazi neza  ko guha urubyiruko umwanya ari ingenzi mu buzima bw’ejo hazaza ha buri gihugu.

Avuga ko bizwi neza ko urubyiruko rw’Afurika ari rwo rwinshi ugereranyije n’abantu bakuru wasanga aho ari ho hose ku isi.

Ikindi kandi ngo ni uko kugira ngo intego Umuryango w’Afurika yunze ubumwe  zizagerweho mu mwaka wa 2063,  ni ngombwa ko urubyiruko rw’Afurika ruba rwarize, kandi rufite amahirwe yo gushora imari aho rubona ko rwakunguka.

Mu ntego zo mu mwaka wa 2063 hari intego ko ubushomeri mu bagore no mu rubyiruko buzaba bwaragananutse ku kugero cya 25%.

Kugira ngo ibi bigerweho, ni ngombwa ko Leta zishyiraho Politiki zorohereza urubyiruko kugera ku ntego rwiyemeje.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kugira ngo ibi bishoboke, abafata ingamba za Politiki bakorana bya hafi kugira ngo urubyiruko rwige kandi ruhabwe umwanya mu bibakorerewa mu bihugu byarwo

Ati: “ Ibi ni ibintu dufatana uburemere kandi tuzakomeza gushora amafaranga mu rubyiruko rwacu kugira ngo rubone ibyo rukeneye byose ngo rugere ku byiza byose rukeneye.”

Dr Ngirente, ku rundi ruhande, avuga ko urubyiruko rwagombye guharanira kwiga amasomo aruha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’akazi k’uburyo baba abantu bahanga imirimo ihabwa benshi muri bo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente

Icyo gihe yavuze ko yizeye ko inyigisho urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt Africa rwayikuyemo, zizarufasha mu mibereho yaryo mu gihe kizaza.

TAGGED:featuredFPRInkotanyiMunyeshyakaNgirenteRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ab’i Kirehe Barataka Kutagira Ihuzamurongo Rya Telefoni Rifatika
Next Article Twitter ‘Igiye’ Kuzahombya Umukire Wa Mbere Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?