Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Rwarakabije Arashakwa Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Gen Rwarakabije Arashakwa Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2022 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamategeko  Me Bigimba avuga yifuza ko abatangabuhamya barimo na Gen Paul Rwarakabije bagomba kuzitaba urukiko nk’abatangabuhamya ku ruhande rw’abo yunganira . Uyu munyamategeko ari kunganira  Lt.Col Mpakaniye Emélien, Lt.Col Habimana Emmanuel na Brigadier Gen Léopord Mujyambere bahoze muri FDLR.

Ni urubanza ruri kubera mu Rugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Avuga ko abo yunganira bagiye muri FDLR bahunze kandi batarikubona uko bava muri uwo mutwe ngo baze mu Rwanda kuko  iyo byamenywaga n’abayobozi bayo ku rwego rwo hejuru, ababivugwagaho bicwaga.

Abo yunganira basabye ko (Rtd) Major General Paul Rwarakabije yazaza mu rukiko akababera umutangabuhamya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati“…Léopord na Mpakaniye  nabo  batanze abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul banabanaga muri FDLR ariko bo ntibigeze babazwa,  binashobotse nabo bazabazwa nk’uko abo ku ruhande rushinja babajijwe.”

Abo yungunira bashinjwa icyaha cy’ubugambanyi, icyakora bo bakabihakana bavuga ko kuva bahunga kugeza bafashwe nta gitero bo ubwabo bigeze bazamo mu bitero byatewe u Rwanda.

Ngo nta n’uruhare rwabo rugaragazwa baba baragize cyangwa se ngo hatangwe ibimenyetso.

Ubunganira ati: “Ibikorwa byabo byari ibyo kurwana ku mpunzi igihe zaba zitewe n’imitwe yo muri Congo irimo Mai Mai.”

Me Bigimba asaba ko icyo cyaha nacyo bagihanagurwaho.

- Advertisement -

Ku bijyanye n’icyaha cy’iterabwoba, umunyamategeko Me Bigimba avuga ko itegeko rigihana ryasohotse nyuma.

Ngo  ryasohotse Brigadier Gen Léopord Mujyambere afungiye muri Congo, risohoka Mpakaniye Emelien yarasezeye muri FDLR yaragiye kwivuza, ndetse ngo ryasohotse Emmanuel Habimana  yararwaye umugongo ‘wizanye.’

Me Bigimba ati: “Bose ibi byaha bakwiye kubihanagurwaho ahubwo bakajya mu ngando i Mutobo maze bakajyanwa mu buzima busanzwe.”

Abanyamategeko bunganira abaregwa basabye ko na Gen Rwarakabije yazitaba urukiko( [email protected])

Urukiko rwamubajije ukuntu  umuntu yamara muri FDLR imyaka irenga 20 ku gahato ‘katigobotorwa’ nk’uko abo yunganira babivuga, asubiza ko abo yunganira bari bafite abayobozi babakuriye k’uburyo iyo babikinisha bari kwicwa.

Urukiko rwavuze ko rutanze kubaza abatangabuhamya bo ku ruhande ruregwa ahubwo rwabanje kumva kwiregura kwabo.

Rwemeza ko  nyuma yo kwiregura ruzareba niba abatangabuhamya bo ku rundi ruhande babazwa cyangwa ntibabazwe.

Bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bakurikiranye uru rubanza bavuga ko abaregwa bose uko ari batandatu bari abasirikare bo muri FDLR ibyaha baregwa barabihakana bagasaba kujyanwa i Mutobo noneho bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bahoze muri FDLR.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwo buvuga ko abajyanwa i Mutobo baba barizanye barambitse intwaro hasi bitandukanye naba bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bitaganyijwe ko iburanisha ruzasubukurwa taliki ya 13 Gashyantare 2023.

Paul Rwarakabije akiri Colonel
TAGGED:CongoFDLRfeaturedRwarakabijeUrubanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyumba Bya Mbere By’Uruganda Rukora Inkingo ‘Biri Mu Nzira’ Biza Mu Rwanda
Next Article Rwanda: Abakobwa Biga Itangazamakuru Babwiwe Ko Ari umwuga Wo ‘Kwitondamo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?