Tour Du Rwanda Ya 16 Mu Bilometero Byayo

Mu masaha make ari imbere mu Rwanda haratangira isiganwa rya Tour du Rwanda ku nshuro ya 16.

Rizagira uduce umunani( etapes, stages), aka mbere kakaba kari butangirire kuri BK Arena kuri uyu wa 18, Gashyantare, 2024 kakarangirira kuri Kigali Convention Center.

Kareshya na kilometero 18.3.

Kuwa Mbere taliki 19, Gashyantare, 2024 agace ka kabiri kazava i Muhanga kagana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru kakazaba gafite uburebure bwa kilometero 129.4.

- Advertisement -

Bucyeye bw’aho taliki 20, isiganwa rizakomereza, abazarisiganwa bakazahaguruka i Huye bagana i Rusizi ku ntera ya kilometero 140.3.

Ku wa Gatatu taliki 21, bazasiganwa akandi gace gato mu bilometero ari kagoye kubera ko ari mu misozi miremire kandi irimo amakorosi  kareshya na kilometero 93, aka kakazaba ari uguturuka i Karongi ukarangiriza urugendo i Rubavu.

Nyuma yo kuruhuka gato, buzacya abasiganwa bakora urugendo ruva i Rubavu bagana i Musanze mu Kinigi aho Kwita Izina bibera.

Ni urugendo rwa kilometero 140.3 ni ukuvuga ko rureshya ni urwo kuva i Huye ujya i Rusizi.

Ku wa Gatanu bazava i Musanze bagaruke i Kigali kuri Mont Kigali mu rugendo rwa Kilometero 93.3.

Taliki 24, Gashyantare, 2024( hazaba ari ku wa Gatandatu) nibwo abasiganwa bazakora urugendo rurerure kurusha izindi ruzava ahitwa Rukomo mu Karere ka Gicumbi ugera mu Karere ka Kayonza ahareshya na kilometero 158.

Iri siganwa rizarangira taliki 25, mu rugendo ruzatangirira Kigali Convention Center bakazenguruka umujyi wa Kigali bakarurangiriza nanone kuri iyi nyubako, ku burebure bwa kilometero 73.600.

Intera yose bazasiganwa ku rwego rw’igihugu ireshya na kilometero 718.9.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version