Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Habumuremyi Yashimiye Kagame Wamuhaye Andi Mahirwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Habumuremyi Yashimiye Kagame Wamuhaye Andi Mahirwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2024 4:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Pierre Damien Habumuremyi
SHARE

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yashimiye Perezida Kagame waraye umugize umwe mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye z’igihugu, amushimira ko yongeye kumuha amahirwe.

Kuri X yanditse ati: “Bivuye [ku mutima wanjye], ndabashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’amahirwe mwongeye kumpa kugira ngo nkorere igihugu cyanjye. Nzakorana ubwenge, ubwitange no gukunda igihugu, mparanira inyungu z’igihugu”.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye niyo yanzuye ko agirwa umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye z’igihugu.

Abandi bajyanye nawe muri iyi nama ni Zaina Nyiramatama na Dieudonnée Sebashongore.

Habumuremyi yabaye inkuru kuko yigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka ine, nyuma y’igihe runaka aza gufungwa ariko  Perezida wa Repubulika amubabarira bidatinze.

Kuva icyo gihe nta mirimo yahawe.

Yari yatawe muri yombi taliki 03, Nyakanga, 2020, araburanishwa akatirwa imyaka itatu ariko aza kurekurwa amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

Urukiko rwari rwananzuye ko aciwe ihazabu ya Frw 892, 200,000 nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27, Ugushyingo 2020 utangazwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

Icyo gihe kuri Twitter( ni X y’ubu) yaranditse ati:“Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika biruta kugabirwa. Ninjya nirahira HE Paul Kagame na RPF-Inkotanyi abantu bajye babyumva kandi abatabyumva birabareba”.

Arongera ati: “Ntacyo mfite namwitura nzakora ibyo akunda: Inyungu z’Igihugu, Kwiyoroshya, Umuturage ku isonga na Ndi Umunyarwanda”.

Kuri iyi nshuro nabwo yamushimiye ko yongeye kumuha amahirwe yo gukorera igihugu.

Inama Ngishwanama y’Inararibonye z’igihugu igizwe n’aba bakurikira:

Tito Rutaremara(niwe uyiyobora),

Marie Mukantabana,

Speciose Mukandutiye,

Francis Karemera,

Antoine Mugesera,

Solange Mukasonga,

Adolphe Shyaka Bazatoha,

Alphonse Kayiranga Mukama,

Boniface Rucagu,

Agnes Kayigire,

Marc Kabandana,

Marthe Mukamurenzi,

Laurien Ngirabanzi,

Gaspard Nyilinkindi,

Agnes Mukabaranga,

Denis Polisi,

Anicet Kayigema,

Dieudonnée Sebashongore,

Zaina Nyiramatama  na Pierre Damien Habumuremyi.

TAGGED:featuredHabumuremyiImbabaziIntebeKagameMinisitiriPerezidaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Ushinzwe Umutekano Yapfuye Azira Inkoni
Next Article Imishinga Ya Hanga Pitchfest Yahembwe Miliyoni Frw 110
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?