Nyuma yo gusuzuma neza, igisirikare cya Israel cyasanze umwe mu mirambo Hamas yahaye iki gihugu y’abantu yari yaratwaye bunyago atari uw’umuturage wayo.
Uwo murambo batuburiye Israel ni uw’umugore witwa Shiri Bibas umwe mu bantu bane bagize umuryango umwe bashimuswe na Hamas.
Uyu mugore w’imyaka 32 yari yashimutanywe n’abana be babiri n’umugabo we ariko we yarekuwe ari muzima.
Muri abo bana hari harimo uw’uruhinja kandi bose barapfuye.
Inkuru y’urupfu rwabo yababaje benshi mu baturage ba Israel harimo na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.
Kuri uyu wa Kane nibwo iyo mirambo yagejejwe muri Israel yakirwa n’ingabo za Israel na Polisi yayo.
Ubwo yasuzumwaga, basanze umwe muri yo, ni ukuvuga uw’uriya mubyeyi, atari wo mu by’ukuri.
Bahise babimenyesha abo mu muryango wa ba nyakwigendera.
Israel yahise isaba Hamas gutanga uriya murambo wa nyawe ndetse ikarekura n’abandi yafashe.
BBC yanditse ko ntacyo Hamas iratangaza kuri iki kintu.
Shiri Bibas yashimutanywe n’abandi baturage ba Israel benshi mu gitero Hamas yagabye kuri Israel Tariki 07, Ukwakira, 2023.
Yashimutanywe n’abana be babiri Ariel na Kfir, umukuru ubu yari bube afite imyaka itanu undi afite ibiri.
Itangazo ry’ingabo za Israel kuri X rivuga ko ibyo Hamas yakoze ari ikintu kibi cyane.
Riragira riti: “Ibyo rero ni ikintu kibi Hamas yakoze kandi gihabanye n’ibyanditse mu masezerano yo guhererekanya imfungwa n’abafashwe bunyago. Turasaba Hamas kutwoherereza umurambo wa Shiri Bibas n’abandi bantu bacu bose ifite ikabarekura”.
Ingabo z’iki gihugu kandi zivuga ko zasanze bariya bana barishwe nabi, zikaba zabibonye nyuma yo gusuzuma imibiri yabo.
Shiri, Ariel na Kfir bari barashimutanywe na Se ariko we aza kurekurwa Tariki 01, Gashyantare, 2024.
Ambasaderi wa Israel muri UN witwa Danny Danon yavugiye mu ruhame ko ibyo Hamas yakoze ari ubunyamaswa.
Yavuze ko, nk’aho kwica bariya bantu bitari bihagije, Hamas yahisemo gutanga umurambo utari wo mu rwego rwo gushinyagura.
Kurekura imfungwa hagati ya Israel na Hamas byemerejwe mu masezerano y’amahoro yemerejwe i Doha muri Qatar atangira gushyirwa mu bikorwa Tariki 19, Mutarama, 2025.
Israel yemeye kuzarekura imfungwa za Hamas 1,900, yo igahabwa abantu bayo 33 Hamas yashimuse.
Ibiri gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe ni ibikubiye mu cyiciro cya mbere cy’ariya masezerano.
Ibiganiro ku byerekeye ibizaba bigize icyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano byagombaga gutangira mu ntangiriro za Gashyantare, 2025 ariko n’ubu ntibiratangira.
Muri rusange abantu 28 ba Israel nibo bamaze gutaha mu gihe imfungwa 1000 za Hamas ari zo zarekuwe.
Hamas iracyafunze Abanya Israel 66 biyongera ku bandi bantu batatu Hamas yanyaze Israel mu mwaka wa 2014, imyaka igiye kuba 21.
Igitero Hamas yagabye kuri Israel Tariki 07, Ukwakira, 2023 cyabaye imbarutso y’intambara Israel yatangije muri Gaza, ikaba yarasize ihitanye abantu barenga 30,000 mu gihe cy’iminsi hafi 500.