Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abayobozi Ba Televiziyo Zikorera Kuri Murandasi Bakurikiranwa Na RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abayobozi Ba Televiziyo Zikorera Kuri Murandasi Bakurikiranwa Na RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2023 9:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatumije abayobozi ba Televiziyo ebyiri zikorera kuri murandasi ari zo Jalas TV na 3D TV kugira ngo babazwe ku byo bakurikiranyweho by’ubufatanyacyaha mu byaha biregwa umunyamakuru Jean Paul Nkundineza.

Umuvuguzi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko impamvu batumije abayobozi ba ziriya televiziyo ari uko bemeye ko imvugo igize ibyaha Nkundineza akurikiranyweho icishwa ku miyoboro yabo.

Ati: “ […] Abayobozi ba ziriya televiziyo barabajijwe. Ubusanzwe ibiganiro bica kuri za YouTube bibanza gufatwa bigashungurwa mbere y’uko bitangazwa. Ni ibiganiro bibanza gutegurwa bityo rero iyo babiretse bigatambuka, biba bivuze ko bemeranya nabyo.”

Jean Paul Nkundineza ni umunyamakuru wigenga, uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo no gutukanira mu ruhame.

Mu byo aregwa harimo no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Hagati aho, amakuru dufite aremeza ko dosiye ya Nkundineza yagejejwe mu bushinjacyaha.

Jean Paul Nkundineza

Inama igirwa abandi nk’abo…

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira asaba abandi bafite izi mbuga kubikuramo isomo kuko YouTube itabereyeho kuba umuyoboro wo gukoresha cyangwa gukoreraho ibyaha.

Avuga ko kuba Leta yorohereza abantu kugira ikoranabuhanga, bidakwiye kubera bamwe uburyo bwo kurikoresha nabi mu nyungu zabo ariko zitandukira amategeko.

TAGGED:featuredMurandasiMurangiraNkundinezaTVYouTube
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Manirakiza Théogène Yitabye Urukiko
Next Article Producer Chrisy Neat Yasubiyemo Indirimbo Ya Rugamba Cyprien
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?