Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hatahuwe ‘Mafia’ Mu Guhimba Inyandiko Hagamijwe Kunyaga Imitungo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hatahuwe ‘Mafia’ Mu Guhimba Inyandiko Hagamijwe Kunyaga Imitungo

admin
Last updated: 20 May 2021 6:33 am
admin
Share
SHARE

Mu Rwanda uko iminsi ishira indi igataha niko haboneka ibimenyetso bihamya ‘imigambi ya bamwe’ yo guhimba inyandiko, kandi zikemerwa mu nzego zitandukanye za Leta, k’uburyo zishobora gushyira benshi mu kaga, imitungo bavunikiye bakayamburwa ndetse bikaba byatuma abaturage batera Leta icyizere.

Ingero za vuba ni ikibazo kimaze imyaka isaga 10, cy’ubutaka Padiri Hitimana Josephat aburana n’umuryango yashinze witwaga Ecole Supérieure de Communication, ESCOM, waje guseswa mu 2012 nta gikorwa na kimwe ukoze.

Umwe mu bo yinjijemo nk’umunyamuryango, Hategeka Augustin, yafashe ubutaka uyu mupadiri yaguze mu mafaranga ye abwandikisha kuri ESCOM rwihishwa.

Aho kugira ngo ibyo bikosorwe bikiri mu maguru mashya, byakomeje uko byacuzwe none bishobora gutuma Padiri akatirwa gufungwa imyaka itanu ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri no kugurisha ikintu cy’undi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibyo byose bigatizwa umurindi n’inyandiko mpimbano zicurwa, zikifashishwa mu kibazo ndetse zigahabwa agaciro n’inzego zimwe za Leta. Byose bishoboka kubera inyungu zifitwemo n’abifuza ko ubutaka bwandikwa kuri uriya muryango.

Inyandiko mpimbano zagejeje ubutaka kuri ESCOM

Taarifa ifite ibihamya by’uko ku wa 6 Ukuboza 2006, Padiri Hitimana ku giti cye yaguze ubutaka n’Umurusiya Ratomir Hruska. Bwaguzwe mu byiciro bibiri. Ubwa hegitari esheshatu yamwishyuye €23.000, ubwa hegitari 0.8 amwishyura €15.000.

Ayo masezerano yujujwe n’icyemezo cy’igura ry’ubutaka cyatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, mu mazina ya Hitimana.

Nyamara ubwo atari ari mu Rwanda mu mwaka wa 2010, Hategeka yagiye kubaruza bwa butaka buherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, abwandikisha kuri ESCOM nta cyangombwa na kimwe afite.

- Advertisement -

Yabikoze yiyitirira Hitimana, anasinya mu cyimbo cye kandi biremerwa.

Mu gukomeza gukurikirana iki kibazo, Hategeka yaje gutumwa icyemezo kigaragaza uburyo ubwo butaka bwabaye ubwa ESCOM.

Yigeze kubwira Taarifa ko yabubonye ibuguze. Nyamara nta cyemezo na kimwe kibihamya.

Ibibazo bya buriya butaka biheruka kugezwa kuri Komite y’ubutaka ku i Rebero, ariko imaze kumenya ko hari ibibazo byabwo biri mu rukiko, ibasaba gutegereza ko urukiko ruzabanza gutangaza icyemezo cyarwo.

Hari imwe mu nyandiko Taarifa yabonye igaragaza ko bwari bugiye kugurishwa, ariko bigaragara neza ko ari impimbano, ndetse mu buryo yakozwe harimo guhuzagurika.

Ni inyandiko yo ku wa 4 Kanama 2011 yiswe ‘iy’igurishwa ry’ubutaka’ ariko ntivuga ubuguze uwo ariwe cyangwa amafaranga abuguze.

Igira iti “Twebwe Abanyamuryango ba Ecole Supérieure de Communication Fondation Margrit Fuchs (ESCOM MF), dushingiye ku ngingo ya 07 y’amasezerano y’ubukode burambye No KIC/L/2947, twemeje kugurisha ikibanza No 1943 cya ESCOM MF kiri i Rebero mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.”

Muri iyo nyandiko bigaragara ko hasinyeho Padiri Hitimana wari uhagarariye ESCOM mu mategeko, Hategeka Augustin wari umwungirije na Nikuze Edith na Ntarwango Ferdinand nk’abanyamuryango.

Iyi nyandiko ishinjwa ko ari impimbano n’abiswe ko bayisinyeho

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu banditswe kuri iyo nyandiko ni uko ntayo azi, ko ahubwo na yo ari impimbano.

Impapuro mpimbano mu kigo cy’ubutaka.

N’ubwo ibyangombwa bya buriya butaka bwanditswe kuri ESCOM, ubwo byasohokaga byahawe Hitimana wari uyihagarariye mu mategeko.

Itangazo rya RBA

Yahise abona ko harimo ikibazo, ajya mu kigo cy’ubutaka gusaba ko byakosorwa bamwizeza ko bizakemuka, arategereza araheba. Ku bwe, kuba ari we washinze ESCOM yumvaga itaba icyanzu cyo kumunyaga.

Nyamara ku wa 17 Mutama 2019, Hategeka Augustin yishyuye itangazo kuri RBA arangisha ibyangombwa by’ubutaka bw’ikigo ‘ESCOM’, avuga ko byatakaye.

Yaje kurikoresha kwa noteri w’ubutaka, asaba guhabwa ibindi nk’uhagarariye icyo kigo.

Noteri Yvette Nyombayire yateye kashe ku ndahiro ye, ayijyana mu kigo cy’ubutaka asaba guhabwa ikindi cyangombwa, aranagihabwa.

Iyi nyandiko yasinywe na Noteri Yvette Nyombayire

Izo ni izindi nyandiko mpimbano, k’uburyo Taarifa ifite amakuru ko magingo aya abantu babiri bafite ibyemezo bibiri bitandukanye by’ubutaka bumwe, kandi by’umwimerere.

ESCOM yakomeje gukoreshwa mu mahugu

Padiri Hitimana wanayoboye Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, ni we ubwe wagize igitekerezo cyo gushinga ESCOM, abigeraho ku wa 25 Gicurasi 2007.

Ntabwo ESCOM yigeze igira ahantu ikorera hazwi cyangwa abakozi. Yarangiye burundu ubwo itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ryahindurwaga mu mwaka wa 2012.

N’ubwo ibintu bimeze bityo, kugeza ubu hari inyandiko zifashishwa mu nzego zitandukanye zirimo n’Ikigo cy’ubutaka ndetse n’inkiko zitandukanye zifashisha ibirango bya kiriya kigo cyasheshwe mu 2012.

Muri ibyo birango harimo nka kashe, ikirangantego n’aho uyu muryango ukorera, mu gihe nta biro ugira cyangwa ubuzimagatozi.

Izi manza zose zakomeje kuri ESCOM mu gihe hari ikirego ku butaka buherereye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga cyabanje kwangwa kwakirwa, kubera ko ESCOM itakibaho.

Ahubwo yari imaze kuba igikoresho cy’umuntu umwe mu kwigwizaho imitungo itari iye.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 31 Ukwakira 2019, gishimangirwa mu bujurire n’Urukiko Rukuru – Urugereko rwa Nyanza – ku wa 10 Ukuboza 2020.

Ibyo byari bivuze ko ubutaka ari ubw’umuntu ugaragaza ko yabuguze, ari we Hitimana.

Urubanza rwarangijwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, ndetse ku wa 16 Gashyantare 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Uwingabire Hyacinthe, yandikira Hategeka amumenyesha ko ikintu ahagaragariye yitirira umutungo afite kitabaho.

Ati “Tubandikiye tubasaba guhagarika ibikorwa byose mwakoreraga muri ubwo butaka kuko ikitwa ESCOM kitakibaho, ndetse ko Hitimana Josephat ari we ufite uburenganzira ku mutungo we…”

Iyi nyandiko yemeza ko ESCOM itakibaho

Nyamara iryo zina riracyakoreshwa kimwe n’ibirango biryititirwa, harimo n’amasezerano arimo kwifashishwa mu nkiko yasinyweho na Hategeka mu izina rya ESCOM, aho arimo kurega Hitimana ashaka kumwambura buriya butaka burundu.

Ibyo byose bigaragaza ko ibibazo atari abantu gusa, ahubwo ari n’imikorere ituma inzego za Leta zishobora gukoreshwa mu guhimba ibirego hashingiwe ku nyandiko mpimbano.’

Ibyo byose bikemerwa, kugeza aho umuntu ashobora kwamburwa ibye hifashishijwe imbaraga z’amafaranga.

Taarifa iyo ibajije inzego zirebwa n’iki kibazo, zemera ko koko hari ikibazo ariko ntizisobanure impamvu nyiri imitungo asiragizwa, akarinda anajyanwa mu nkiko kuburana ibye bamwita umutekamutwe.

Hari amakuru ko abakozi bashinzwe iby’ubutaka baheruka guhura bagafata imyanzuro kuri icyo kibazo.

Ikigo cy’ubutaka cyatwemereye kuyitugaragariza, nyuma umuyobozi wacyo Madamu Esperance Mukamana arisubira yanga no gusubiza ubusabe bw’ayo makuru.

Esperance Mukamana, uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka

Ubwo mu Cyumweru gishize Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abacamanza bashya, yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwaguka, bityo ubutabera bugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka n’indi mibereho y’Abanyarwanda.

Ibyo ngo bigakorwa kugira ngo abagira uruhare mu kudindiza abandi babihanirwe.

Ati “Iyo abaturage uko baba bangana kose babona ko Urwego rw’ubutabera rurimo ruswa, rudakora uko bikwiye kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, bikagira iryo zina gusa gutyo, tugomba kwibaza impamvu abaturage cyangwa abatuye u Rwanda babibona batyo, tugashaka icyakorwa kugira ngo ibyo bihinduke.”

Yavuze ko byoroshye ko abaturage batakariza icyizere inzego z’ubutabera igihe babona ko “kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.”

Yasabye inzego z’ubutabera gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko.

Iki cyemezo kigaragaza ko ubutaka bwaguzwe na Hitimana mu mazina ye

TAGGED:featuredHategeka AugustinHitimana JosephatIkigoMukamanaUbutakaUmupadiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yatashye Inzu Mberabyombi Yamwitiriwe Mu Bufaransa
Next Article Kagame N’Abajenerali B’Abafaransa Bibukiranyije Uko Bigeze Gukozanyaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?