Dukurikire kuri

Politiki

Ibihugu Bigize AU Byacitsemo Ibice Bipfa Israel

Published

on

Guverinoma ya Botswana yiyongereye ku bihugu birimo kwikoma Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, bimushinja gufata icyemezo cyo kwakira Israel nk’indorerezi mu muryango, nta we agishije inama.

Amahari muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu 55 yazamutse ubwo mu kwezi gushize Komisiyo ya AU yemezaga ko nyuma y’imyaka 20, Israel igiye kugaruka mu muryango nk’indorerezi.

Ni umwanya yahoranye, iwutakaza ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU) cyasenyukaga, mu 2002 gisimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ni icyemezo cyijujutiwe ku ikubitiro na Guverinoma ya Algeria, ivuga ko kidakwiye kubera ibikorwa Israel ikomeje gukorera Abanya-Palestine. Birimo ibisasu iheruka gusuka mu bice bya Gaza byitwa ko ihanganye n’umutwe wa Hamas no kuba ikomeje kwigarurira ibice bimwe bya Palestine.

Afurika y’Epfo yaje kungamo, ivuga ko itishimiye umwanzuro Komisiyo ya AU yafashe itagishije inama abanyamuryango.

Iti “Guverinoma ya Afurika y’Epfo izasaba umuyobozi wa Komisiyo ya AU gutanga ibisobanuro ku banyamuryango bose kuri iki cyemezo, yizeye ko kizaganirwaho n’Inama y’ubuyobozi bw’Umuryango n’Inteko rusange y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.”

Ntabwo byarangiriye aho, kuko kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ububayi n’amahanga ya Botswana yasohoye itangazo ivuga ko yifuje kugaragaza impungenge yatewe n’icyemezo cyafashwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, ku giti cye.

Yanenze intambwe zose yateye guhera ku wa 22 Nyakanga ubwo yakiraga impapuro zemerera ambasaderi wa Israel, Aleli Admasu, kuyihagararira muri Ethiopia, u Burundi na Chad, kugeza ku kwemerera icyo gihugu umwanya w’indorerezi muri AU.

Iti “Guverinoma ya Botswana isanga ari ikibazo gikomeye cyagombaga kubanza kugezwa ku banyamuryango ba AU mbere y’uko icyo cyemezo gifatwa, by’umwihariko harebwe ku makimbirane amaze igihe hagati ya Israel na Palestine.”

Byongeye, ngo Guverinoma ya Botswana isanga kuba ibice bya Palestine bikomeje kwigarurirwa na Israel bitandukanye n’amahame ya AU n’inshingano mpuzamahanga zo kubahiriza imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye.

Yakomeje iti “Bityo, Guverinoma ya Botswana yitandukanyije n’icyemezo cyo guha Leta ya Israel umwanya w’indorerezi muri AU.”

Iyo guverinoma ahubwo yashimangiye ko yifatanyije n’abaturage ba Palestine mu guhangana n’ukwigarurirwa na Israel, igaragaza ko ishyigikiye ubwigenge bw’abaturage ba Palestine n’uburenganzira bwo kwigenera uko bagomba kubaho.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Namibia nayo yasohoye itangazo ivuga ko “yitandukanyije n’icyemezo cyo guha umwanya w’indorerezi Leta ya Israel.”

Yongeyeho ko Israel yahabwa uriya mwanya ari uko yemeye kuvana ibirenge byayo ku butaka bwa Paletine, ikanemerera abanya-Palestine uburenganzira bwo kwigenera uko bagomba kubaho.

Ibintu bisa n’ibyahinduye isura mu gihe Israel yari ikomeje gushaka amaboko muri Afurika, aho imaze kugirana umubano n’ibihugu 46 muri 55 bigize AU.

Yasubukuye umubano na Guinea mu 2016, Chad mu 2019 na Sudan mu 2020.

Mu 2016 Benjamin Netanyahu wari Minisitiri w’Intebe yabaye umuyobozi wa mbere ukomeye w’icyo gihugu usuye Afurika nyuma y’imyaka myinshi. Yasuye Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.

Iki kibazo gishobora gusiga ubwumvikane buke muri AU, cyane ko ibihugu byinshi biyigize ari inshuti za Israel, mu gihe ibindi ari abanzi beruye bayo.

Ntabwo u Rwanda ruratangaza aho ruhagaze muri iki kibazo, ariko ni imwe mu nshuti z’akadasohoka za Israel muri Afurika.

Mu myaka ibiri ishize Afurika y’Epfo yahinduye uburyo yari ibanye na Israel, icyari ambasade yayo i Tel Aviv gihindurwa ibiro bito birimo abakozi bake cyane bayihagarariye.

Ni mu gihe kiriya gihugu gifitanye umubano weruye na Palestine guhera mu 1995.

Umutwe wa Hamas uheruka gutangaza ko guha umwanya Israel biha agaciro ibyo irimo gukora ku butaka bwa Palestine .

Wasabye ko ahubwo ibihugu bya Afurika biyirukana muri AU, bikanayifatira ibihano.

Hategerejwe kurebwa niba ubusabe ibihugu bimwe bikomeje kuzamura buzagerwaho, ikibazo cyo kwakira Israel kikaganirwaho mu nteko rusange ndetse Moussa Faki Mahamat agatanga ibisobanuro nk’uko byifujwe na Afurika y’Epfo.

Inteko rusange ya AU ni rwo rwego rukuru rw’umuryango, ari narwo rufata icyemezo cya nyuma.

Ku wa 22 Nyakanga Mahamat yakiriye ambasaderi Aleli Admasu, ibibazo bitangira ubwo

Advertisement
Advertisement