Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibitaro BAHO International Hospital ‘Byongeye Kurakaza’ Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibitaro BAHO International Hospital ‘Byongeye Kurakaza’ Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2021 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bakoresha kenshi  imbuga nkoranyambaga bongeye kwibaza imikorere y’Ibitaro byitwa Baho International Hospital nyuma y’uko hari umugore wahapfiriye tariki 09, Nzeri, 2021. Chantal yapfuye yagiye gushaka yo ‘serivisi zo kuboneza urubyaro.’

Abo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko isuku na serivisi  byo mu bitaro bidakwiye.

Urupfu rw’uriya mubyeyi rwababaje abakoresha imbuga nkoranyambaga bahita bibuka ko n’ubusanzwe muri biriya bitaro badatanga serivisi nziza.

Hejuru y’umwanda uvugwa muri biriya bitaro, hiyongeraho no kudaha abarwayi serivisi nziza.

Izo serivisi mbi zamenyekanye muri Nyakanga 2021 ubwo umwe mu Banyarwanda bakoresha kenshi imbuga nkoranyambaga(mu Cyongereza babita Netizens) yijujutaga avuga ko yababajwe n’uko serivisi yari yatumirijwe ngo ahabwe na muganga  saa yine za mu gitondo yayitegereje ayihabwa saa saba z’amanywa.

Uwo Munyarwanda[kazi] yitwa Lucy Mbabazi.

Icyo gihe yanditse kuri Twitter ko imikorere nk’iriya idahwitse kuko icyerereza abantu kandi ikaba yatuma ubuzima bwabo buzahara.

Ibitaro byasubije ko niba Mbabazi yari afite izindi gahunda yari bujyemo nyuma yo kubonana na muganga, yagombaga gusaba abashinzwe customer care bakamufasha.

Ntibyaciriye aho kuko ubuyobozi bwabyo bwabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko kwijujuta kwa Lucy Mbabazi nta shingiro gufite, ko byaba byiza hagize abaza kwisumira niba ibyo avuga bifite ishingiro.

Byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abari basanzwe bajya kwaka yo serivisi bahise basesekara ku mbuga nkoranyambaga bavuga akababaro batewe na BAHO International Hospital.

Kuri Twitter umuriro waratse k’uburyo byageze n’aho umwe mu bantu bakomeye mu Rwanda uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Clare Akamazi nawe abivugaho nawe anenga imikorere ya biriya bitaro ndetse no kuba bidaca bugufi ngo byemere amakosa.

Byateje sakwe sakwe mu bantu k’uburyo byageze aho Minisiteri y’ubuzima yohereza yo abantu ngo basuzume niba ibyahavugwaga ari ukuri.

Ubuyobozi bwa biriya bitaro biri i Nyarutarama bumaze kubona ko ibintu byafashe indi ntera,  bwemeye ko hari ibitagenda neza ndetse busaba imbabazi.

Umuyobozi wabyo witwa Joseph Kayibanda niwe wasinye ku nyandiko ikubiye kwisegura kwa biriya bitaro byiswe BAHO ariko bikaba bivugwa impfu za hato na hato.

Iriya nyandiko yavugaga ko ababikoramo bagiye kwikubita agashyi, bagakosora ibitaragendaga neza byose bakabishyira ku murongo.

Uko ‘kwikubita agashyi’ bisa n’ibitarakozwe kuko hashize iminsi micye muri biriya bitaro haguye undi mugore witwa Chantal wari wigiye yo gukoresha ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Chantal yarapfuye, BAHO Iti: ‘Imana Imwakire Mu Bayo’

 Tariki 10, Nzeri, 2021,ubwo byamenyekanaga ko madamu Chantal yaguye muri biriya bitaro, byatumye abantu bongera kwibuka ibyabaye kuri Lucy Mbabazi mu mezi abiri ashize, barongera bamagana Baho International Hospital.

Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bwa Baho International Hospital bwanditse kuri Twitter ko bwihanganishije umuryango n’inshuti  babuze uwabo.

Bwavuze ko iperereza ryatangiye ku rupfu rwa Chantal, ko abantu bagomba ‘gutegereza ikizavamo.’

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B Murangira  nawe yemeje ko ‘koko iperereza ryatangiye’ ndetse hari abantu bacye batawe muri yombi ariko yirinda kugira byinshi atangaza kuko ngo  ‘iperereza rigikomeje.’

Mu bafashwe harimo umuganga ubyaza witwa Dr.Gaspard Ntahonkiriye na mugenzi we utera ikinya witwa Dr. Alfred Mugemanshuro.

TAGGED:BahofeaturedIbitaroNyarutarama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Gihe Amerika Yibuka Ibitero Bya Al Qaeda, U Bwongereza Bwo Burashima Imana
Next Article Ambasaderi W’U Bufaransa Yashimye Ibikorwa Bya Canal Plus Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?