Minisitiri w’Intebe wa Sudan Yasubijweho

Igisirikare cya Sudan cyemeje ko Abdalla Hamdok agiye gusubizwa mu nshingano ze nka Minisitiri w’Intebe, nyuma y’iminsi akuweho ndetse abasivili benshi bari bagize guverinoma ye bagatabwa muri yombi.

Ni icyemezo cyagezweho nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha menshi bihuje amashyaka atandukanye n’ubuyobozi bw’igisirikare.

Ikurwaho rya Hamdok ryateje imyigaragabyo ikomeye mu gihugu, abaturage bamagana uburyo abasirikare bashaka kwikubira ubutegetsi.

Yabanje gufungwa ariko aza gusubizwa iwe mu rugo, akomeza gucungirwa umutekano.

Umuyobozi wa Umma Party, Fadlallah Burma Nasir, kuri iki Cyumweru yatangaje ko Hamdok azasubizwa mu nshingano ze mu minsi mike iri imbere, nk’uko yabibwiye Reuters.

Biteganywa ko azashyiraho guverinoma nshya igizwe n’inzobere mu nzego zitandukanye, ndetse ko abantu bose bari bamaze gutabwa muri yombi kubera impamvu za politiki bazahita barekurwa.

Sudan ikomeje guhura n’ibibazo bya politiki bishingiye ku kudahuza kw’impande ziyoboye igihugu mu nzibacyuho, hagati y’abasivili n’abasirikare.

Ni ibibazo igihugu gikomeje kunyuramo nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wahoze akiyobora.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version