Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Ku Bibazo Bya DRC Zirakomeje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Inama Ku Bibazo Bya DRC Zirakomeje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2022 11:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda rwahuriya na DRC muri Angola kugira ngo intumwa z’ibihugu byombi ziganire uko intambwe zo kugarura amahoro muri DRC no gutuma umwuka w’amahoro n’ubuvandimwe hagati ya Kigali na Kinshasa zaterwa.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri warwo ushinze ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Hagati muri iki Cyumweru nibwo hatangiye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na DRC kugira ngo harebwe uko ibibazo bimaze iminshi hagati y’u Rwanda  na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byacocwa.

Mu mezi make ashize u Rwanda rwashinjwe na DRC ko rufasha umutwe wa M23 ariko narwo rukabwira amahanga ko muri kiriya gihugu hari abantu bahungabanya umutekano warwo kandi ibi bikaba bimaze igihe.

Aha havugwaga FDLR kandi ngo ifashwa n’ingabo za DRC nazo zigakingirwa ikibaba n’ingabo za MONUSCO.

Mu nama iri kubera muri Angola Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa Christophe Lutundula.

Mu zindi ntumwa z’u Rwanda harimo Umuyobozi wungirije w’Iperereza rya Gisirikare, Colonel François-Régis Gatarayiha, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Shakilla Umutoni.

Komisiyo yashyizweho kugira ngo izakomeze kwiga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC yemeranyijweho mu Nama y’Abakuru b’ibihugu  by’u Rwanda na DRC iherutse kubera muri Angola iyobowe na Perezida w’iki gihugu.

Yabaye taliki 06, Nyakanga, 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, yatangaje ko kera kabaye iriya nama igeze aho ikaba.

Inama iri guterana kuri uyu wa Gatanu ibaye mu gihe i Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa 22 Nyakanga hari babure Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), izaganira ku ngingo zirimo umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Hagati aho kari itsinda ry’abasirikare bakuru bayobowe n’umunya Tanzania ufite ipeti rya Jenerali riherutse kujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureba uko ibintu byifashe mbere y’uko hoherezwayo ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro harimo na M23.

TAGGED:AbakuruAfurikaBirutaDRCfeaturedM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwahoze Ayobora u Burusiya Ati: ‘Ukraine Nireba Nabi Izasibangana Ku Ikarita Y’Isi’
Next Article Umunyamerika Yanduye Imbasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?