Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu mu nyubako yo kwa Mukuza hadutse inkongi. Iyi nyubako iba mu Mujyi wa Kigali rwagati, ikaba imwe muzikorerwamo ubucuruzi bw’inzego zitandukanye.
Yitiriwe umukire witwa Bertin Makuza watabarutse mu myaka micye ishize.
Amashusho yashyizwe kuri X, arerekana inyubako yamwitiriwe iri gucumba umwotsi ku gice cyo hejuru, akanerekana za kizimyamwoto za Polisi zaje gutabara.
#Rwot Inyubako yo Kwa Makuza Yibasiwe ninkongi @Rwandapolice itabaye bwangu Icyateye inkongi Ntikiramenyekana @CityofKigali @Nyarugenge @my250tweets pic.twitter.com/QAuh4eFkWD
— NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy) July 3, 2024
Turacyashakisha amakuru ku ntandaro y’iyi nkongi…