IPRC-NGOMA yujuje inyubako ifite agaciro ka miliyari 1,3 Frw

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC NGOMA riherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, ryatashye ku mugaragaro inyubako zirimo izizakoreramo abayobozi, zuzuye zitwaye miliyari 1,3 Frw.

Iyi nyubako kandi harimo izajya ikorerwamo imikoro ngiro mu by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’amacumbi y’abanyeshuri.

Ibikorwa byo kubaka izi nyubako bimaze imyaka ibiri, byatewe inkunga na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutera ingabo mu bitugu amashuri y’imyuga kugira ngo ubu burezi bukomeze bugire imbaraga.

- Advertisement -

Ati “Leta izakomeza gushyigikira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hubakwa inyubako nshya, tutibagiwe no mu mashuri yisumbuye ndetse na za Kaminuza. Kuba rero hubatswe izi nyubako twizeye ko n’umusaruro uziyongera.”

Umuyobozi wa IPRC-NGOMA. Eng. Musonera Ephrem avuga ko izi nyubako zizarushaho kubafasha kunoza ireme ry’uburezi no kurushaho gutanga servise nziza ku babagana.

Ati “Izi nyubako zizadufasha no kongera umubare w’abanyeshuri batugana bashaka kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko zizabafasha kongera umubare w’abakobwa biga imyuga n’ubumenyi ngiro bakava kuri 21% bariho ubu, bakagera kuri 29%.

Izi nyubako hamwe n’ibindi bikorwa remezo bijyanye no kurangiza igice cy’umuhanda unyura muri iki Kigo ndetse no kuwushyiraho amatara yo hanze kuri metero zisaga 600.

Byuzuye bitwaye Miliyari 1,3 Frw yose yatanzwe aturutse mu ngengo y’imari isanzwe ya Leta ibinyujije muri Ministeri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho.

IPRC NGOMA yahoze yitwa ETO KIBUNGO, yatangiye imirimo muri 2012, ubu yigamo abanyeshuri bagera mu 1 400.

Abayobozi barimo Minisitiri w’uburezi bari baje gutaha iriya nyubako

Ivomo: UMUSEKE.RW

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version