Mu burenganzira bwa muntu harimo no kumenya aho abe batarashyingurwa bajugunywe- Dr Gasanabo

Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Dr Gasanabo Jean Damascène wari uhagarariye CNLG yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabwirwa aho imibiri y’ababo yajugunywe bambuwe uburenganzira bwo kubashyingura.

Iki kiganiro cyari cyahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi bigo birimo CNLG, NCPD n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Dr Gasanabo Jean Damascène yavuze ko abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi babujijwe uburenganzira bwo kubaho ndetse n’abayirokotse babuzwa uburenganzira bwo gushyingura ababo kuko hari bamwe batarabwirwa aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo bayishyingure.

Avuga ko kuba imyaka ishize igera kuri 26 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabwirwa aho imibiri y’ababo yajugunywe ari ukubima uburenganzira bwabo bwo gushyingura ababo no kuruhuka umutima.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “ Abakorewe Jenoside bimwe uburenganzira mu buryo bwinshi burimo kwimwa uburenganzira bwo kubaho kuko bahizwe baricwa ariko nyuma hiyongeraho no kubima uburenganzira bwo kumenya aho imibiri y’ababo itarashyingurwa yajugunywe ngo bayishyingure mu cyubahiro.”

Dr Gasanabo avuga ko n’ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe babohoka umutima bakavuga aho imibiri bayitaye cyangwa bakabwira inzego z’ibanze n’iza IBUKA aho bakeka yaba yaratawe.

Ubushakashatsi ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihe cya COVID-19  buri hafi…

UMUSEKE wabajije Madamu Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu niba ashobora kugira icyo atangariza Abanyarwanda ku byerekeye uko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe cyangwa bwahungabanyijwe mu gihe cya Guma mu Rugo na nyuma y’aho, asubiza ko byose bikubiye mu bushakashatsi buri hafi gutangazwa.

Mukasine yavuze ko buriya bushakashatsi babukoze bwabwitondeye, bukaba bukubiyemo uko uburenganzira bwa muntu bwitaweho cyangwa bwahungabanyijwe kuva gahunda ya Guma mu rugo yatangira kugeza mu Ukwakira, 2020.

Ibibukubiyemo bizatangazwa taliki 10, Ukuboza, 2020.

Umwe mu bakozi  biriya Komisiyo utashatse ko dutangaza amazina ye yabwiye UMUSEKE ko mu byo babonye harimo n’uko abapolisi(bamwe na bamwe)bagiye bahohotera abaturage mu gihe cya Guma mu rugo ndetse na nyuma y’aho.

Marie Claire Mukasine mu kiganiro n’abanyamakuru

Ivomo: UMUSEKE.RW

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version