Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yahaye u Rwanda Ibikoresho Byo Kwa Muganga Bifite Agaciro Ka Miliyoni Frw 140
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Israel Yahaye u Rwanda Ibikoresho Byo Kwa Muganga Bifite Agaciro Ka Miliyoni Frw 140

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2022 8:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Israel n’u Rwanda, Ambasaderi w’Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yayoboye umuhango wo gutanga ibitanda by’abarwayi bizafasha ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, n’ibya Kaminuza bya Butare ndetse n’ibitaro bya Kibagabaga. Bifite agaciro ka Miliyoni Frw 140.

Ni impano ifite agaciro ka Miliyoni Frw 140

Ibizasaguka kandi bizajyanwa no mu bigo nderabuzima bindi kugira ngo nabyo bifashwe kubona aho abarwayi baryama batekanye.

Si ibitanda gusa byatanzwe ahubwo hari n’ibindi bikoresho byo kwa muganga byahawe biriya bitaro.

Hatanzwe ibitanda 30 n’ibikoresho byo kwa muganga bipima toni 1.5.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi mukuru mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima witwa  Prof. Claude Mambo Muvunyi yashimiye Israel kubera iriya nkunga.

Ati: “ Turashimira Leta ya Israel kubera iyi mpano yahaye u Rwanda. Izadufasha byinshi muri serivisi duha abarwanyi. Izadufasha mu ugukomeza gutanga serivisi zigenewe abarwayi kandi ni ingenzi muri iki gihe isi ihanganye na COVID-19 ndetse n’izindi ndwara ziriho ubu ndetse n’izizaduka mu gihe kiri imbere.”

Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda we avuga ko igihugu cye cyatanze iriya nkunga mu rwego rw’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati: “ Mu gihe COVID-19 yacaga ibintu, u Rwanda rwakeneye ibitanda by’abarwayi byinshi ndetse n’ibikoresho by’abarwayi bibafasha mu guhangana n’iki cyorezo. Nka Leta ya Israel, twakoze uko dushoboye kugira ngo dufashe inshuti yacu ari yo u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.”

Avuga ko yishimiye ko Israel yatanze iriya nkunga kandi yizeye ko u Rwanda ruzayikoresha neza.

- Advertisement -

Umubano w’u Rwanda na Israel uri mu nzego zirandukanye.

Izo ni ikoranabuhanga, uburezi, ingufu ndetse n’ubuzima.

Mu rwego rw’uburezi, Ambasade ya Israel iherutse gutangiza amahugurwa yo gufasha abanyeshuri kumenya imivugire ikwiye umuyobozi.

Ni ubukangurambaga bise ‘Birashoboka,’ bugamije gufasha urubyiruko  kugira ubumenyi bufatika mu kuyobora bagenzi babo.

Ambasaderi yavuze ko  aba mbere bazahabwa ubu bumenyi ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bafite hagati y’imyaka  16 n’imyaka 22  y’amavuko.

Bimwe mu bikubiye mubyo bazigishwa ni ukumenya kuvugira mu ruhame, kwimenya no gushyira mu gaciro, guterekeza byimbitse, gutoranya ibivugwa n’ibitavuga, kumenya gukorana n’abandi no kwifata.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam avuga ko gutsinda mu ishuri byonyine bidahagije, ko no kumenya ubundi buryo bwo kwifata mu bandi nabyo ari ingenzi k’umunyeshuri wifuza kuzaba imena mu bantu.

Ati: “ Burya abantu benshi bafite ubumenyi n’ibitekerezo bihanitse mu mutwe ariko ntibafite uburyo bwiza bwo kumenya kubibwira abandi kandi kutagira ubu bumenyi ni igihombo kuri bo no  ku bandi babakikije.”

Bimwe mu bikorwa by’ubufatanye Israel iherutse guteramo u Rwanda inkunga ni amagare yahaye abana bafite ubumuga b’i Gatagara mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Icyo gihe bahawe amagare 14 yo kubafasha kugera aho bashatse biboroheye.

I Nyamasheke n’aho Israel iherutse kuhataha ikigo kigisha guhanga udushya mu ikoranabuhanga kiswe STEM Power kiba mu Murenge wa Kanjongo ahitwa Kibogora.

Hari abaturage kandi borojwe inka na Ambasade ya Israel bo mu Turere twa Rulindo na Gisagara.

Mu kiganiro Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yigeze guha Taarifa, yavuze ko kimwe mu byo Israel igamije kuzakorana n’Abanyarwanda ari ukuzajyana ku kwezi bamwe mu banyeshuri biga ikoranabuhanga.

Tuzajyana Abanyarwanda Ku Kwezi, Nabanje Kuba Umunyamakuru…-Ikiganiro na Ambasaderi wa Israel

TAGGED:AdamAmbasadefeaturedIbitandaIndwaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Ingabo Na Polisi By’u Rwanda Byatangiye Imyitozo Muri Uganda
Next Article Ibigo Bitwara Abagenzi Bishinja Leta Y’u Rwanda Kubihombya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?