Ingabo za Israel zakoresheje intwaro ikomeye cyane mu gusenya ahantu Hamas ikunze gutereka ibisasu ikoresha irasa za roquettes muri Israel.
Intwaro iki gihugu cyakoresheje bazira Iron Sting, ugenekereje mu Kinyarwanda wazita ‘itopita ikozwe mu cyuma’.
Ni ibitero byo mu kirere iki gihugu gikomeje kugaba kuri Hamas mbere y’uko ibitero byo ku butaka bitangira.
Ikindi ingano za Israel ziri gukora ni ukurasa ahantu runaka zabonye ko abarwanyi ba Hamas bari kwisuganyiriza ngo bazahangane n’abasirikare ba Israel ubwo bazaba batangije ibitero byo ku butaka.
Umuvugizi mukuru w’ingabo za Israel witwa Rear Admiral Daniel Hagari yavuze ko ibi bitero bigomba kuba bikomeye k’uburyo abarwanyi bose bagomba kuba baracitse intege bikomeye mbere y’uko ibitero byo ku butaka bitangira.
Ku ruhande rwa Hamas, nabo bavuga ko hari ibifaro bya Israel baherutse gusenya ubwo byasanganga babiteze igico.
Abayobozi ba Palestine bakomeje gusaba amahanga kwiyama Israel kubera ko ngo ibikorwa iri gukora biri guhitana inzirakarengane.
Amakuru avuga ko kuri iki Cyumweru Israel yatangiye kurasa bikomeye muri Gaza ndetse ngo abaturage 400 bamaze kuhasiga ubuzima.
Israel yizeye ko nitangiza ibitero byo ku butaka, izaba ije kurangiza akazi yatangiye ku kurimbura Hamas burundu.
N’ubwo Israel ari yo ifite ingabo zikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati, imaze igihe kirekire ihanganye n’abarwanyi ba Hamas n’aba Hezbollah bayibujije amahwemo.
Nta myaka 7 ishira iki gihugu kitagiye mu mirwano n’umwe muri iyo mitwe ishyigikirwa n’ibindi bihugu by’Abarabu cyane cyane Iran.