Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yishe Umunya Iran Wayangaga Ikoresheje Imbunda Yarashwe Na Robot
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yishe Umunya Iran Wayangaga Ikoresheje Imbunda Yarashwe Na Robot

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2021 11:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo muntu warashwe na robot yitwaga Dr Mohsen Fakhrizadeh akaba ari we wari ubwonko bwatekerezaga imishinga yo gukora ibisasu bya kirimbuzi ya Iran kandi akagira n’uruhare mu ikorwa ryabyo.

Uretse kuba yari umuhanga mu butabire, yari n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Brigadier General mu ngabo za Iran.

Yishwe na robot yari yarakozwe binyuze mu guteranya ibyuma bakuye ku mbunda abakozi ba Mossad bibye muri Iran, bakagenda batwara icyuma kimwe kimwe, nk’uko ku ikubitiro byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa Jewish Chronicle cyabyanditse.

Dr Gen Mohsen Fakhrizadeh yarashwe n’imbunda yari ihishe mu modoka imwitegeye ubwo yari aciye mu cyerekezo cyayo.

Yarashwe ageze muri Rond-point ahitwa Asbard. Yumvise amasasu asohoka asa n’ujya kwihisha hanyuma aba agiye ku mugaragaro hanyuma bamurasisha machin gun.

Inkuru y’iraswa ry’uriya mugabo yavuzwe bwa mbere mu mwaka wa 2020 ariko ntibabitindaho.

Raporo icukumbuye uherutse gutangazwa na The New York Times yemeje ko ibyo The Jewish Chronicle yanditse bwa mbere bifite ishingiro.

Ni mu nkuru yanditswe icukumbuwe n’abanditsi babiri barimo Ronen Bergman na Farnaz Fassihi yasohotse ku wa Gatandatu tariki 18, Nzeri, 2021.

Yarashwe tariki 27, Ugushyingo, 2020 ari kumwe n’umugore, arasirwa mu nkengero z’Umurwa mukuru wa Iran, Tehran.

Iby’ingenzi byaranze iraswa rye

Igitero cyamuhitanye cyamaze iminota itatu gusa.

Cyakoranywe ubuhanga k’uburyo kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta bantu barafatwa bacyekwaho uruhare muri cyo.

Nyuma ya kiriya gitero, abayobozi bo muri Iran bahise batangira gushyira mu majwi abakozi b’ikigo cy’ubutasi bwo hanze cya Israel kitwa MOSSAD.

Uko robot yarashe uriya mugabo yakozwe nabyo ni ikindi…

Abahanga bo muri Mossad bafashe ibyuma by’imbunda zo muri Iran  bagendaga biba babikusanyiriza mu modoka ya Pick up ifite ibara ry’ubururu bita Zamyad iri mu zikunzwe muri Iran.

Imodoka Zamyad iri mu zikunzwe muri Iran

Mu kizuru cy’iriya modoka( decoy) bahishemo imbunda yo mu bwoko bwa machine-gun yakorewe mu Bubiligi yitwa FN MAG 7.62-mm.

Hejuru yayo barenzaga shitingi iremereye kugira ngo irinde ko ikizuru cyatsikamira imbunda ndetse irinde ko ubushyuhe bwacyo buterwa n’izuba bwatuma imbunda ishyuha bitari ngombwa.

Ibi byose Mossad yabikoze mu gihe kirekire.

Amasasu yasohotse muri iyi mbunda ikorerwa mu Bubiligi niyo yahitanye umuhanga wa Iran

Ba banyamakuru ba The New York Times ari bo Bergman na Fassihi, banditse ko ibi byose byakozwe  n’abakozi ba Mossad mbere cyane y’uko igitero kuri uriya mugabo kiba.

Ndetse ngo n’igihe cyo kurasa Dr  Fakhrizadeh nta mukozi wa MOSSAD wari uhari ngo amurase, ahubwo babikoreye i Tel Aviv- Yafo ahari ikicaro cya MOSSAD.

Mu biro byabo, abakozi  ba MOSSAD bakoresheje ikoranabuhanga rya robo( artificial intelligence) kugira ngo barase uriya mugabo kandi ntibamuhushe.

Bivugwa ko hari ibyabanje kwanga ariko nyuma biza gukunda uriya mugabo aricwa.

Ng’uko uko abakozi ba MOSSAD bishe uriya mugabo bafataga nk’umwe mu banzi bakomeye ba Leta ya Kiyahudi.

Ikigo MOSSAD cyashinzwe na David Ben Gourion wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere wa Israel.

Hari ku itariki 13, Ukuboza, 1949.

Hagati aho hari andi makuru avuga ko abakozi ba MOSSAD baherutse gutsinda muri Hotel umugabo wo muri Hamas witwa Mahmoud al-Mabhouh bamusanze i Dubai.

Ibi ariko ariko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Avigdor Lieberman, aherutse kubihakana.

TAGGED:featuredIranIsraelMOSSAD
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cameroun Yegukanye Irushanwa Nyafurika Rya Volley Rwaberaga Mu Rwanda
Next Article Imitungo Ya Dr Pierre Damien Habumuremyi Yashyizwe Muri Cyamunara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?