Ivangura Ry’Uruhu Rituma Abanyasudani Bahunze Intambara Bicwa N’Inzara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko ivangura rishingiye ku ruhu ari ryo ryatumye isi idatabara Abanyasudani bahunze intambara, ubu bakaba bagiye kwicirwa n’inzara mu nkambi.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iri shami rya UN ivuga ko abantu miliyoni 12 ari bo bamaze guhunga intambara hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe Rapid Support Forces, iyi ntambara ikaba yaratangiye muri Mata, 2023.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko iyo urebye uko abahunze iriya ntambara babayeho, ubona ko isi yabatereranye.

Yeruriye BBC ko yasanze impamvu ibitera ari ibara ry’uruhu rwabo rituma abo mu bihugu bikize badahangayikishwa n’uko Abanyasudani bashonje.

Tedros yagize ati: “ Tekereza abantu bavanywe mu byabo, ibyo basize birasenywa, aho bahungiye bahahurira n’indwara none reba inzara iranuma!”

Uyu munya Ethiopia iyobora OMS avuga ko aherutse gusura bimwe mu bitaro byo muri Sudani bivura impunzi atungurwa kandi ababazwa no kubona abana bafite amagufa yanitse ku gasi kubera inzara.

Avuga ko abantu miliyoni 25 ni  ukuvuga ½ cy’abaturage bose ba Sudani bakeneye ibiribwa.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko akaga Abanyasudani barimo muri iki gihe gaterwa ahanini n’uko ari abo muri Afurika bigatuma ibihugu bikize ku isi by’i Burayi n’Amerika bitabareba n’irihumye kandi ngo iki kibazo kireba n’abandi baturage ba Afurika bari mu ntambara cyangwa mu nzara.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Yavuze ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya( yatangiye mu mwaka wa 2022) yatumye yibonera neza ko Isi idaha agaciro kangana ubuzima bw’Abazungu n’ubw’Abirabura.

Avuga ko akurikije uko inkunga ihabwa Ukraine ingana akayigereranya n’inkunga ihabwa Yemen, Afghanistan, Syria n’ahandi hari intambara ku isi, asanga nta mahuriro.

Tedros yaboneyeho gusaba itangazamakuru aho riva rikagera guhanga amaso ku bibera muri Sudani kuko ngo ari agahomamunwa.

Mu ntambara iri muri Sudani hari ibihugu bishinjwa kuba inyuma y’impande zihanganye, aho Leta ziyunze z’Abarabu zivugwaho gufasha umutwe wa RSF mu gihe Arabie Saoudite iri gufasha Leta ya Karthoum.

Uko bigaragara impande zirebwa n’ubuhuza ni ukuvuga Arabie Saoudite na Amerika zananiwe guhuza impande zihanganye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version