U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Ikomeye Mu Ikoranabuhanga Rya Telefoni

Mu mpera z’Ukwakira, 2024 muri Kigali Convention Center hazabera inama mpuzamahanga iziga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rikoresha telefoni. Ni inama yiswe GSMA MWC.

Izaba hagati y’italiki 29 n’italiki  31, Ukwakira, 2024 ikazitabirwa n’abakora mu bigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga n’abafata ibyemezo birishamikiyeho kandi mu nzego zirimo naza Minisiteri.

Intego ni ukureba uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kuzamura iterambere rusange ku baturage ba Afurika.

Abazayitabira bazigira hamwe uko ubwenge buhangano( artificial intelligence) bwabera abantu isoko y’ibyiza byinshi kurusha uko ryabakurira kabutindi.

Baziga kandi uko ryakoreshwa mu kuzamura urwego rw’imari kugira ngo rube intandaro y’amajyambere arambye y’ibihugu by’Afurika.

Uretse ubuyobozi bw’ikigo GSMA, abandi bazahatangira ibiganiro barimo Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda witwa Paula Ingabire.

Kubera ko abenshi mu batuye Afurika ari urubyiruko, ibyinshi mu byo izageraho mu gihe kiri imbere izabikesha ubumenyi rufite mu ikoranabuhanga no mu guhanga udushya.

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize ishoramari rinini mu ikoranabuhanga mu nzego hafi ya zose z’imibereho y’abaturage.

Uretse murandasi iri henshi mu gihugu, hari na serivisi zitangwa hakoreshejwe murandasi bitabaye ngombwa ko runaka ajya kwakira iyo serivisi ku biro aha naha.

Bivugwa ko Abanyarwanda barenga 60% bakoresha murandasi, bakaba bakubiyemo ababa mu mijyi no mu cyaro.

Urubuga rwitwa Irembo nirwo rwabaye igicumbi cy’abantu bose bashaka serivisi za Leta, bakazibona akenshi batavuye aho bari.

Byoroheje imitangire ya serivisi kandi bigabanya ibyago byo gutanga no kwakira ruswa.

Kugira ngo ibyo byose bigerweho Leta y’u Rwanda ikorana n’abafatanyabikorwa bayo mu kugeza murandasi mu gihugu kandi irinzwe ngo hatagira ubujura cyangwa ikindi kibi gikorerwa abaturage.

Ikigo GSM Association cyateguye iriya nama  ni mpuzamahanga, kikaba gitanga serivisi z’ikorabuhanga rya telefoni zigendanwa.

Mu magambo arambuye y’Icyongereza basoma Global System for Mobile Communications.

Cyashinzwe mu mwaka wa 1995, ubu gifite imyaka 29 y’uburambe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version