RIB Yafashe Abakekwaho Kwiba Imodoka Bari Barakodesheje

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bweretse itangazamakuru abantu batandatu bakekwaho kwiba imodoka bari bakodesheje ba nyirazo.

Abo basore uko ari batandatu bavugwaho gukodesha imodoka na ba nyirazo babasezeranya ko bazazikoresha ibintu runaka bakazibasubiza.

Birumvikana ko muri uko gukodesha bagombaga kugira amafaranga bagenera ba nyirazo.

Aho kugira ngo ibikubiye mu masezerano yo kuzikodesha ari byo bikurikizwa, Ubugenzacyaha buvuga ko abo bwafashe bazikoresheje mu bintu bigize ibyaha birimo no kuzigurisha.

Icyaha gito mu byo bakurikiranyweho kigahanishwa imyaka ibiri mu gihe igihanishwa igihano kirekire ari imyaka 10.

Abo bantu baravugwaho no guhindura ibyangombwa by’izo modoka

Umwe mu bibwe imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 Toyota witwa Masengesho yabwiye Taarifa ko imodoka ye yayikodesheje umuntu iza kubura atungurwa kandi ashimishwa no kubona RIB imuhamagaye imubwira ko imodoka ye yafashwe.

Byaramushimishije kuko yari amaze iminsi itatu atazi aho uwamukodesheje yarengeye n’imodoka ye.

Ati: “Imodoka yanjye yafatiwe mu Karere ka Nyamagabe ariko ndashima RIB ko yafashe hakiri kare”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B. Murangira asaba abantu kujya bagira amakenga ntibahe abandi imodoka zabo cyangwa ikindi gikoresho cy’agaciro batabanje gushishoza.

Abishingira ku ngingo y’uko abagenzacyaha bagiye basanga abari bafite izo modoka bari bafite nibyangombwa by’ibihimbano biriho amazina atari ayabo.

Bamwe mu bafashwe biyitaga amazina atari ayabo kugira ngo bahabwe imodoka na runaka ndetse ngo bari bariganye irangamuntu yabo bayishyiraho amazina atari ay’abo.

Murangira avuga ko abafatashwe izo modoka bajyaga kuzigurisha, imwe ikaba yari ifite agaciro kari hagati ya Miliyoni Frw 10 na Miliyoni Frw 20.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B. Murangira

Avuga ko abaziguze bihombeye kuko baziguze n’abantu batabaho hashingiwe ku ngingo y’uko amazina yabo nyakuri atari yo.

Ba nyirazo barareze ubugenzacyaha burakurikirana bufatamo enye n’abantu batandatu bakekwaho uruhare muri ubwo bujura.

Aba bafashwe bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na banyirazo, nyuma bo bagahita bazikorera ibyangombwa bihimbano kugira ngo babone uko bazigurisha mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye zabo zagejejwe mu bushinjacyaha.

RIB isaba abakodesha n’abagura imodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka zakoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version