Nyuma yo gusura Senegal, Perezida Paul Kagame arakomereza urugendo rwe muri Guinea aho ari buganire na mugenzi we Mamadi Dombouya.
Muri Mutarama, 2024 Perezida Dombouya yasuye u Rwanda nawe kaba yari azanywe no gutsura uwo mubano.
Mu Ukwakira, 2023 i Kigali hafunguwe Ambasade ya Guinea.
Muri Mata uwo mwaka Perezida Kagame yari yasuye Guinea Conakry hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, ndetse icyo gihe Perezida Kagame akaba yaratashye ikiraro cyamwiririwe.