Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, mu Biro bye, yahakiririye abayobozi banyuranye barimo Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Yaganiriya kandi na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr. Sidi Ould Tah baganira k’uguteza imbere ishoramari mu Rwanda.
Abandi yaganiriye nabo mu bihe bitandukanye barimo Perezida wa Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), Abdullah Almusaibeeh; Perezida wa Africa Global Logistics Group (AGL), Philippe Labonne na Perezida wa Airbus Africa & Middle East, Gabriel Sémelas Gord.
Kuri X, Perezidansi y’u Rwanda yanditse iti: “Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, uri mu Rwanda mu nama ya Africa CEO Forum. Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze k’ugushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi binyuze mu ngeri zinyuranye z’ubukungu, kongera ubucuruzi no guhanahana ubumenyi n’ibindi bijyanye n’inyungu z’ibihugu byombi.”
Rwandair iri mu byoroshya ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, bishingiye ku ngendo z’indege iki kigo gikorera i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Umubano w’u Rwanda na Gabon muri rusange ni uwa kera kuko bwa mbere utangizwa, hari mu mwaka wa 1976, uza kuvugurwa mu mwaka wa 2010.
Mu Ugushyingo 2024 hari amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Gabon, icyo gihe Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwari ruhagarariye u Rwanda naho Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke.
Yari ayo gufatanya mu kurwanya ibyaha bya ruswa.
Mbere y’aho gato, mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda, aganira na Perezida Kagame uko ubufatanye bwakongererwa.
Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye k’uguteza imbere imikoranire mu burezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.


