Perezida Kagame Paul yavuze ko aho urugomo rugeze mu bashakanye ari ikibazo gikomeye kuko usanga umugore yica umugabo, umugabo nawe bikaba uko kandi batamaranye kabiri!
Yabwiye abari baje mu masengesho yo gusengera igihugu aba muri buri ntangiriro z’umwaka ko ajya ahabwa raporo n’abayobozi ba Polisi z’ibyaha, agasanga bimaze gufata indi ntera.
Kagame asanga ubundi abantu bashakana ngo bagirirane akamaro ndetse babyare bungure umuryango n’igihugu.
Ikibabaje ariko ni uko imibare yerekana ko icyo baba barashakaniye kitamara kabiri, bagatangira kubana nabi, ndetse bakanicana.
Ati: “Dukwiye gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bigacika. Iyo ubona umubare w’abana bashakanye ejo bundi b’imyaka umwe 29 undi 25 bashakanye, n’uwa 30 aba akiri muto, ibyo bashakaniye ntabwo ari intambara, ntabwo ari ukurwana hagati yabo buri munsi. Bashakanye ngo bagire umuryango, utuze, bagire amahoro ndetse umere neza ugende ukura.”
Inkiko zigaragaza ko imanza zakiriwe mu mwaka wa 2023/2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ari izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko ari dosiye 2833.
Kagame avuga ko ikibazo gishobora kuba kizamura ayo makimbirane ari ugukoresha ibiyobyabwenge.
Indi mpamvu avuga ko ikomeye ari uko buri wese mu bashakanye aba ashaka ko ibyo avuga ari ko ‘kuri’, aho gucira bugufi mugenzi we.
Kutava ku izima bituma kumvikana bibura, amahane akazamuka.
Yagarutse kandi ku burere buke bugaragarira mu rubyiruko rw’ubu rusigaye rushyira amafoto cyangwa amashusho yarwo rwambaye ubusa, akibaza akamaro rubikuramo.
Asanga ubusa berekana ku mbuga nkoranyambaga buba bwerekaba ubusa buri mu mutwe wabo, akemeza ko ibyo bidakwiye kurengerwa ngo abantu babifate nk’ibisanzwe.
Kagame yasabye abayobozi mu ngeri zose gufatanya bakarwanya ko abana b’u Rwanda batakaza uburere igihugu kikabura isura nyarwanda.
Ati: “Abayobozi haba mu madini, haba muri Leta ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu mu miryango hanze. Turebe hirya tuvuge ngo tubyihorere bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?”
Asaba ko abayobozi bakwiye kumva ko kugira igihugu gitekanye kandi gifite abantu bafite ishema ari inshingano zabo na buri Munyarwanda wese.