Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yambitse Sassou Nguesso Umudali W’Indashyikirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yambitse Sassou Nguesso Umudali W’Indashyikirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2023 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kumushimira umuhati yashyize kandi agishyira mu kubaka ubumwe bw’abatuye Afurika, Perezida Kagame yaraye yambitse mugenzi we uyobora Congo Brazzaville umudali u Rwanda rwise AGACIRO.

Yawumwambikiye mu gikorwa cyo kumwakira ku meza cyabereye muri Kigali Convention Center kitabiriwe n’abayobozi bakuru ku mpande zombi.

This evening at the Kigali Convention Centre, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted a State Banquet in honour of President Sassou-Nguesso, who was awarded with the National Order of Honor: Agaciro, for his exceptional leadership and dedication to building a more… pic.twitter.com/OdmuWpQRB2

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 21, 2023

Sassou Nguesso ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Yahageze kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita yakirwa na mugenzi we Paul Kagame.

Dennis Sassou Nguesso yahise akomereza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi ahavuye ajya kuganira na Perezida Kagame mu muhezo.

Nyuma bagiranye ikiganiro  kigufi n’abanyamakuru birangiye akomereza mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho yavugiye ijambo.

Mu ijambo rye yagarutse ku kamaro ko kwihuza kw’Afurika n’imikoranire inoze y’abayituye.

Yavuze ko abaturage ba Afurika bagomba kwishyira hamwe kugira ngo umugabane wabo utere imbere.

Sassou Nguesso yagize ati: “ Guteza imbere Afurika biri mu maboko yacu ariko bidusaba ko buri munsi duharanira amahoro. Ni ngombwa ko intambara n’urugomo bohagararaga. Ntacyagerwaho hatai amahoro. Ni ngombwa ko abaturanyi babana amahoro kandi bakishyira hamwe.”

Avuga ko imibaniro nk’iyo ari nkingi yo kubana amahoro kw’abatuye Afurika, bigateza imbere n’abayituye.

Dennis Sassou Nguesso ari mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika bamaze igihe ku butegetsi kuko yabugiyeho mu mwaka 1979.

Azi uko Politiki yo kuri uyu mugabane yakinwe kuva icyo gihe kugeza ubu.

Uretse igihe gito yamaze atari ku butegetsi mu gihugu cye cyategekwaga na Pascal Lissouba, ikindi gihe cyose yakimaze ari Perezide wa Congo Brazzaville.

Lissouba yategetse iki gihugu guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 1997.

Kuri uyu wa Gatandatu ari busure Kaminuza yigisha iby’ubuhinzi bwa kijyambere kiri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora yitwa RICA.

TAGGED:BrazzavilleCongofeaturedKagameKaminuzaPerezidaRwandaSassou
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yazamuye Ipeti Ry’Umuyobozi Mukuru Wa Polisi
Next Article Ndagijimana Yasabye Abahinzi Bo Mu Rwanda Kwigira Ku Banyamahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?