Perezida Paul Kagame yifurije Roch Marc Christian Kaboré uherutse gutsindira kongera kuyobora Burkina Faso kuzagira akazi keza.
Perezida Kaboré yatangiye kuyobora Burkina Faso mu Ugushyingo, 2015 nyuma y’uko Blaise Compaoré yamaganywe n’abaturage bafatanyije n’abasirikare.
Icyo gihe yatsinze uwo bari bahanganye witwa Zephirin Diabré. Icyo gihe yashyizeho Minisiitiri w’Intebe witwa Paul Kaba Thieba usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu.
Yakomeje kuyobora Burkina Faso ndetse abihuza no kuyobora Minisiteri y’ingabo n’ayabahoze ku rugerero.
Roch Marc Christian Kaboré w’imyaka 63 y’amavuko asanzwe ayobora ishyaka ryitwa People’s Movement for Progress akaba aherutse gutsindira indi manda y’imyaka itanu ku majwi 57.87% nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Burkina Faso, Bwana Newton Ahmed Barry.