Rutsiro: Bakurikiranyweho Gutema Inka Z’Abaturanyi

Akarere ka Rutsiro

Mu Mudugudu wa Gakoko, Akagari ka Kagusa, Umurenge wa Mukura muri Rutsiro hari abagabo batawe muri yombi na Polisi ibakurikiranyeho uruhare mu gutema inka z’abaturage.

Batemye inka ya Jonas Baturahenshi wo muri ako gace, ikaba yaratemwe tariki 05, Ukwakira, 2025

Ufite imyaka mike mu bafashwe afite 23 y’amavuko naho umukuru afite 38.

Ntiharamenyekana impamvu nyayo yabateye gutema inka y’umuturanyi gusa amakuru tugishakira ibihamya avuga ko babikoze bamwihimuraho kuko yigeze gutuma bamburwa imifuka 11 y’amakara bari batwitse mu ishyamba ritari iryabo.

Polisi ikunze gushikariza abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ubwicamategeko ubwo ari bwo bwose, ikibazo kikaba ko hari ubwo abo bagizi ba nabi bamenya uwayatanze bakaba bamwihimuraho.

Mu bantu icyenda bakekwaho icyo cyaha, umunani ni abo mu Murenge wavuzwe haruguru mu gihe undi umwe ari uwo mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Haniro.

Uwo nawe yafashwe kuri iki Cyumweru.

Hari indi nka ya Hashakimana Damascène yatemwe akaguru k’imbere iterwa icyuma mu jisho rimwe.

Uwafashwe akekwaho ubu bugizi bwa nabi yitwa Habarugira bikavugwa ko bari basanganywe ikibazo gishingiye k’ukuba yaramuragiye ubwoba kandi Polisi ivuga ko ubwo yafatwaga yahise abyemera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police( SP) Sylvèstre Twajamahoro avuga ko abantu bakora ibyaha nk’ibyo bihimura kuri bagenzi babo.

SP Sylvestre Twajamahoro

Akenshi Polisi iburira abantu kureka urugomo n’ibindi bikorwa bihabanye n’amategeko.

Nanone, iburira ababikora ko mu bufatanye bwayo n’izindi nzego, bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Rusebeya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version