Kubohora U Rwanda Ni Ikintu Kimwe Kurwubaka Bikaba Ikindi- Gen Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yabwiye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ikoranabuhanga,  ko kuba u Rwanda rwarabohowe ari ikintu cy’ingenzi kandi cyari icy’ibanze, ariko ko rugomba kwibutsa ko kurwubaka ari ikindi kintu abantu batagomba kuzatezukaho.

Hari mu kiganiro yahaye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ikoranabuhanga bari baje kumva impanuro z’uyu musirikare mukuru kandi wagize uruhare rutaziguye mu ukubohora u Rwanda.

Baje kumutega amatwi bafite ishyushyu ryo kumva uko byagenze ngo u Rwanda rubohorwe, icyo byasabye n’uko umugambi wo kubikora watangiye.

General James Kabarebe yababwiye ko kubohora u Rwanda byasabaga imiyoborere iboneye kandi ireba kure.

- Advertisement -

Avuga ko  Perezida Paul Kagame ari we wayitanze kandi igera ku ibohorwa ry’u Rwanda.

Gen Kabarebe yagize ati: “Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo bityo rero buri gihugu gifate agapande, ibyo bitekerezo byose byari bihari kandi byahise biba challenge za RPF kongera kugarura igihugu no kugicungira umutekano no kongera kucyubaka.”

Avuga ko FPR-Inkotanyi yafashe umwanzuro ko u Rwanda rugomba kubakwa rugahabwa imbaraga rukwiye kandi ngo byarakozwe.

Yabwiye abanyeshuri ko aho u Rwanda rwavuye hazwi, ariko aho rugana ari ho hagomba gushyirwamo imbaraga muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Yabwiye abo banyeshuri by’umwihariko ndetse n’urubyiruko muri rusange ko ari bo bagomba kugeza u Rwanda heza bifuza .

Ati: “[…]cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n’aho tugeze nta mpamvu n’imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose biri mu maboko yanyu.”

Ngo niyo nyiturano yo guha ababohoye u Rwanda.

Mu gihe Gen Kabarebe asobanurira urubyiruko uko ingabo za RPA zabohoye u Rwanda ndetse n’uruhare rugomba kugira mu kurwubaka, Mzee Tito Rutaremara nawe akomeje gusobanurira abantu uko ibitekerezo byo kubohora u Rwanda byaremwe ndetse n’uburyo FPR-Inkotanyi yakoraga haba mbere cyangwa nyuma yo kubohora u Rwanda.

Umuyobozi w’Akanama k’Inararibonye zigira inama Perezida wa Repubulika akaba n’umwe mu bashinze Umuryango FPR-Inkotanyi Hon Tito Rutaremara aherutse kuvuga  ko mu ntambara yo kubohora u Rwanda, abasirikare n’abasivili bari bafitanye imikoranire ihamye yatumye bagera ku ntego zose.

Tito Rutaremara

Avuga ko buri mwaka habaga Inama nkuru y’Umuryango(Congress) igashyiraho politike umuryango wagombaga kugenderaho.

Amategeko yashyirwagaho niyo yagengaga  Umuryango, ugatora n’ abayobozi bawo.

Abari bagize iyo nama bari abayobozi b’Umuryango n’abahagarariye abanyamuryango mu  nzego zose zawo.

Munsi yabo hariho abagize Biro politike y’Umuryango yabagamo abagize Komite ku rwego rw’igihugu, National Executive Committee, n’abakuriye izindi nzego (departments) z’umuryango, hakabamo n’abari mu buyobozi bukuru bw’ingabo zitwaga Rwanda Patriotic Army.

Iyo abagize iyo nama bateranaga( rimwe mu mwaka) bashoboraga gukora imirimo yose ya congress ariko ntibakore amatora.

Muri rusange, FPR-Inkotanyi wari[kandi uracyari] umuryango wubatse neza ukoranamu nzego zawo zose hagamijwe guha Abanyarwanda icyubahiro mu isi no kugira u Rwanda igihugu gifite ijambo kandi cyiyubashye mu ruhando mpuzamahanga.

Imikoranire Inkotanyi Z’Abasirikare N’iz’Abasivili Nk’Uko Rutaremara Abisobanura

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version