Kigali Green Complex: Inyubako Ya Mbere Ndende Mu Rwanda

Iterambere ry’u Rwanda muri rusange ribanziriza mu Murwa mukuru warwo ari wo Kigali. N’ubwo ryaguka rikagera n’ahandi vuba kuko igihugu ari gito kandi kiyobowe neza, ibintu byose biranga iterambere ry’u Rwanda bibanza muri Kigali.

Ibyinshi muri ibyo biranga amajyambere ni ibikorwaremezo birimo imihanda, imodoka cyangwa moto zikoresha amashanyarazi, cameras za polisi zituma abantu birinda umuvuduko munini n’ibindi.

Mu rwego rw’ibikorwaremezo, u Rwanda rubinyujije mu kigo cyarwo cy’ubwiteganyirije, rugiye kubaka inzu idasanzwe haba mu myubakirwe ndetse no mu kamaro kayo mu kurengera ibidukikije.

Bayise Kigali Green Complex, ikazaba ifite igeretse etaje 26 bityo ikazaba ari yo ya mbere ndende mu Rwanda.

Ikigo gishamikiye kuri RSSB kitwa Ultimate Developers Limited nicyo kizayubaka.

Nicyo gifite inshingano zo kubakira RSSB inyubako n’ibindi bikorwaremezo bibyara inyungu.

Ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2011.

Amakuru avuga ko inyubako Kigali Green Complex izubakwa mu kibanza kigari kiri ahahoze Inzu ndangamurage y’u Rwanda n’Ubufaransa.

Hagati aho hari indi mishinga iremereye ijyanye n’ubwubatsi Leta y’u Rwanda ishaka kubaka mu nyungu rusange z’abaturage harimo n’inzu izubakwa ahahoze Minisiteri y’ubutabera yitwa Inzovu Mall.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version