Mu gihe igaruka rya shampiyona z’i Burayi ryegereje, CANAL+ yageneye abakiliya bayo impano y’iminsi 15 yo kureba amashene yose, uhereye ku bagura ifatabuguzi Frw 5,000.
Ni poromosiyo CANAL+ yashyizeho mu gihe ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ikorera muri Africa.
Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kunogerwa n’ibyiza bitambuka ku mashene aboneka kuri Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose umukiliya aguze, ahita abona iminsi 15 yo kureba amashene yose ya CANAL+.
By’umwihariko, Canal+ yashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo ifashe abakunzi b’umupira muri rusange cyane cyane abagura ifatabuguzi rya ‘Ikaze’ kugira amahirwe yo kureba imikino igiye gutangira ku giciro gito.
![](https://i0.wp.com/kiny.taarifa.rw/wp-content/uploads/2022/07/image002-scaled.jpg?resize=1170%2C240&ssl=1)
Iyi poromosiyo yatangiye taliki 01, Nyakanga ikaba izarangira tariki 31 Nyakanga 2022.
Umukiliya wa CANAL+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora gukoresha MTN Mobile Money aho akanda *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank Mobile App, cyangwa akanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+ rimwegereye.