Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwibuka 28: Nta Rugendo Rwo Kwibuka ‘Walk To Remember’ Ruzaba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka 28

Kwibuka 28: Nta Rugendo Rwo Kwibuka ‘Walk To Remember’ Ruzaba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2022 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, itangaza ko ku nshuro ya 28 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kwibuka rwabaga buri taliki 07, Mata, buri mwaka rutazaba.

Umuyobozi w’iyi Minisiteri Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko hafashwe uriya mwanzuro kubera ko COVID-19 igihari  bityo ngo kubuza abantu kwegerana kandi bari mu rugendo nka ruriya ntibyakunda.

Ati: “ Twasanze uyu mwaka icyo gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka twakihorera”

Yabwiye RBA ko nta n’ijoro ryo kwibuka rizaba ahubwo abantu bazakurikiranira ibyaryo kuri radiyo cyangwa televiziyo zabo, bitewe n’icyo buri rugo rutunze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye uko kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa. #RBAAmakuru pic.twitter.com/z4CK7ZDY22

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 3, 2022

Ku byerekeye uko bizaba byagenze mu masaha ya mu gitondo kuri uwo munsi, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gitondo saa tatu umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 uzabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi.

Muri buri Mudugudu w’u Rwanda hazabera ibiganiro bivuga ku nsanganyamatsiko n’ubutumwa bwagenewe kiriya gikorwa.

Minisitiri Bizimana avuga ko ikiganiro bamaze kucyoherereza uturere kandi natwo  twabwohereje aho bugomba kugera.

Nyuma y’ikiganiro abaturage bazungurana ibitekerezo ku kiganiro bahawe ariko banungurane ibitekerezo by’uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa aho batuye.

- Advertisement -

Bazanaganira uko ibibazo bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bwashakirwa ibisubizo aho batuye.

Saa sita zuzuye bazakurikira kuri radio cyangwa televiziyo ijambo ry’uwo munsi rikubiye ubutumwa nyamukuru buzatangwa kuri uwo munsi.

Nyuma abaturage bazataha bajye mu ngo zabo gukora ibikorwa bisanzwe.

TAGGED:BizimanafeaturedJenosideKwibukaMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Yirukanye Ku Butaka Bwayo Umwe Mu Bakomeye Wakoranaga Na RNC
Next Article Mu Rwanda Ingurube 1,256 Zitewe Intanga Mu Rwego Rwo Kuvugurura Icyororo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?