Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lungu ati: “ Ngomba Kwemera Ibyavuye Mu Matora Ngatanga Ubutegetsi’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Lungu ati: “ Ngomba Kwemera Ibyavuye Mu Matora Ngatanga Ubutegetsi’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2021 1:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo Edgar Lungu yagejeje ku baturage biciye kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko ari ngombwa kwemera ibyavuye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, hakabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ni nyuma y’uko uwo bari bahanganye Hakainde Hichilema atangajwe ko ari we watsinze amatora.

Amakuru yari amaze iminsi avuga ko Lungu ashobora kutazemera ibyavuye mu Matora, abishingiye ku ngingo y’uko hari bamwe mu bayobozi b’Ishyaka rye Patriotic Front baherutse kwicwa.

Ibi ariko siko byagenze kuko Edgar Lungu watangiye kuyobora  Zambia muri 2015 yabwiye abatuye kiriya gihugu ko yemeye ibyavuye mu matora.

Ati: “ Ndemeranya n’ibyavuye mu matora kugira ngohabeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.”

Kuri uyu wa Gatanu abatuye kiriya gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, ahanganyemo abantu batandatu barimo Edgar Lungu na Hakainde Hichilema.

Aba bombi nibo bahanganye mu buryo bugaragara.

Lungu w’imyaka 64 yatangiye kuyobora Zambia mu mwaka wa 2015, n’aho  n’umunyemari  Hichilema –bakunze kwita “HH”  akaba nawe yari amaze igihe ashaka kujya ku ntebe isumba izindi muri Lusaka.

The Reuters ivuga ko abashoramari hirya no hino ku isi bari bamaze iminsi  bakurikiranira hafi ibizava muri ariya matora, kuko kiriya gihugu kimaze igihe kiri mu bibazo by’ubukungu butifashe neza.

Bamwe mu batuye Zambia bashinjaga ubutegetsi bwa Edgar Lungu kutavana abaturage mu bukene ahubwo akarushaho gushyira igihugu mu myenda y’amahanga cyane cyane u Bushinwa.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick giherutse kwandika  ko abatuye Zambia bavuga ko igihe kigeze ngo habe impinduka kandi bakemeza ko batishimiye imyitwarire ya ba bamwe mu bayobozi b’ishyaka Patriotic Front babahohotera.

TAGGED:AmatoraEdgarfeaturedLunguLusakaPerezidaZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gare Ya Nyabugogo Igiye Kuvugururwa, Kagame Yabivuze Mu 2017
Next Article Ikibuga Cy’Indege Cya Kigali Ni Icya Mbere Gicyeye Muri EAC- Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?