Mali Na Burkina Faso Bahaye Gasopo Abazohereza Ingabo Muri Niger

Abayobozi ba Mali n’aba Burkina Faso bavuze ko nihagira abohereza ingabo muri Niger ngo bafashe Perezida Bazoum kugaruka ku butegetsi, bazaba batangije intambara kuri Ouagadoudou na Bamako.

Abayobozi b’ibi bihugu bavuga ko ibyabaye muri  Niger ari ubushake bw’abaturage bityo ko habaye hari uburyo bwo gukemura ikibazo kiri yo byakorwa mu biganiro.

Batanga umuburo ko uzohereza abasirikare muri Niger bazaba bashotoye n’ibihugu byabo bityo intambara ikazahita irota.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’uw’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba bari gukora ubuhuza ngo barebe ko ibintu byajya ku murongo nta ntambara irose.

- Advertisement -

Tchad iri gukora uko ishoboye ngo ifashe mu kugarura ibintu ku murongo.

Hagati aho ibihugu by’i Burayi biri gucyura abaturage babyo babaga i Niamey.

Indege z’Ubufaransa zaje kuvana abaturage babwo baba muri Niger ariko ngo zizatwara n’Abadage babaga muri Niger mu kazi batatumwemo n’igihugu.

Hari abaturage bo muri Niger bashinja Ubufaransa kuba inyuma y’ibibazo bafite bityo bakaba badashaka ko bukomeza kuhagaragara.

Ku Cyumweru taliki 30, Nyakanga, 2023 nibwo abaturage b’i Niamey mu Murwa mukuru wa Niger bigabije Ambasade y’Ubufaransa bamena inzugi ngo bayinjiremo.

Baje kubona ibendera ry’iki gihugu barangije bararishumika.

Ababikoze ni abashyigikiye ihirikwa rya Perezida Bazoum uherutse kuvanwa k’ubutegetsi na bamwe mu bamurindaga.

Byabaye hashize igihe gito Abanyaburayi batangaje ko bacanye umubano na Niger.

Abagenzura ibintu n’ibindi bavuga ko ibiri kubera muri Niger byatewe n’imyitwarire Ubufaransa bugaragaza ku bihugu bwahoze bukolonije.

Bavuga ko abaturage b’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba barambiwe politiki ya ‘Ndio Bwana’.

Muri Niger Ubufaransa buhasanganywe abasirikare 1,500.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version