Urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n’abasohoka rwaraye ruhererekanyije n’u Rwanda abaturage barwo 26 barimo abana babiri. Bose bari bafungiye muri gereza ya Matinda kandi mu bapimwe hasanzwe harimo 12 banduye COVID-19.
Ku mupaka wa Kagitumba niho ririya hererekanywa ryabereye. Hari ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 19, Kanama, 2021.
Mu baturage 26 b’u Rwanda harimo abagabo 20, abagore bane n’abana bato babiri.
Babwiye abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ko bose bari bafungiye muri gereza ya Matinda muri Mbarara kandi ngo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Mu minsi micye ishize Leta ya Uganda nabwo yagejeje ku mupaka wa Kagitumba abandi banyarwanda 13, nyuma y’abandi 23 bahagejejwe mu Cyumweru cyari cyabanje.
Nabwo mu bapimwe icyo gihe hari abasanzwemo ubwandu bwa COVID-19.
Abageze mu Rwanda tariki 10, Kanama, 2021 bavuze ko bafashwe n’inzego za Uganda bari mu nzira bataha mu Rwanda.
Inzego z’umutekano za Uganda zahise zijya kubafunga zibashinja ibyaha birimo kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.
Uko ari 13 barimo abagabo batanu n’abagore barindwi.
Icyo gihe bahise bapimwa COVID-19 ndetse umwe asangwamo ubwandu, ahita ajya kwitabwaho n’abaganga.
Uko bikagaragaza bisa n’aho hari umugambi wo gufata Abanyarwanda umaze igihe muri Uganda.
Hashize igihe ibihugu byombi bitabanye neza, ku buryo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko bakunze gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda na n’ubu nta musaruro biratanga.
Guhera ku wa 15 Kamena 2021, abantu baturuka muri Uganda basabwa kujya mu kato k’iminsi irindwi, bakazakavamo bongeye gupimwa COVID-19 ngo harebwe ko nta wanduye.