Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Myaka 26 Umunyarwanda Azaba Ari Umukire Bifatika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Mu Myaka 26 Umunyarwanda Azaba Ari Umukire Bifatika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2024 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ukurikije uko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye abitangarije Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubona ko mu myaka 26 iri imbere ni ukuvuga mu mwaka wa 2050, Umunyarwanda azaba ari umukire bifatika kuko ku mwaka azajya yinjiza $12,485 ku mwaka ni ukuvuga aarenga Miliyoni  Frw 16.

Ngirente yabwiye Abadepite ko ibyo bizagerwaho kuko hari n’ibindi u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize kandi ari bwo ibintu byari bikomeye kurushaho.

Avuga ko kugira ngo ibyo bizashoboke hari ingamba Guverinoma ayoboye yashyizeho zigamije kubaka ubukungu ‘butakegajega’.

Ni ibintu bikubiye mu cyerekezo kigize gahunda y’icyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere bise National Strategy for Transformation( NST 2).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mpera za Kanama, 2024 nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo iby’iyo gahunda, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inkingi eshanu nizo iyo gahunda yubakiyeho, izo zikaba: guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko icyizere cy’uko iyi gahunda izagerwaho gishingiye ku migendekere y’iyabanje.

Mu mibare ya Guverinoma harimo ko mu mwaka wa 2050 Abanyarwanda bazaba barubatse ubukungu butajegajega ku buryo impuzandengo y’umusaruro mbumbe umuturage azinjiza ku mwaka izaba ari $ 12,485.

Ibi bizatuma imibereho y’Abanyarwanda iba myiza kurusha uko byigeze kugenda mu mateka yabo yose.

- Advertisement -

Ibi kandi ngo bizagerwaho binyuze mu guha abaturage serivisi nziza:

Minisitiri w’Intebe ati: “ Kugira ngo izi ntego zizagerweho, tuzarushaho gutanga serivisi nziza ku muturage hibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe ku buryo igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizarenga nibura kuri 90%”.

Iki cyerekezo rero kigamije guteza imbere u Rwanda ku buryo Abanyarwanda bazagira iterambere rirambye bityo bakagira n’imibereho myiza.”

Imikorere y’Abanyarwanda muri kiriya gihe izatuma icyizere cyabo cyo kubaho kigera ku myaka 73 naho ubushomeri ntiburenge 5%.

Icyakora kugira ngo nanone Aabanyarwanda bagere kuri ariya mafaranga bizasaba ko bakora cyane.

Gukora cyane bigomba kuzandana no kumenya kuzigama, kumenya gukora iby’ingenzi kurusha ibindi no kugira imiyoborere myiza, irambye.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati: “  Impamvu twemera kandi ko ibi byose tuzabigeraho ni uko twamaze kubona ko iyo Abanyarwanda dushyize hamwe tugakorera hamwe, tugakurikira umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba yaduhaye ibyo dushaka tubigeraho”.

Abadepite bari baje kumva iyo migabo n’imigambi

Ibizagerwaho mu myaka itanu iri imbere bizaba biri mu nzego nyinshi z’imibereho y’abaturage.

Abanyarwanda bazahabwa amazi meza binyuze mu kubaka inganda zayo nyinshi, amavuriro, amashuro, ibigo bitandukanye, inyubako z’ubucuruzi, amashanyarazi n’ibindi.

TAGGED:AbadepitefeaturedIntekoNgirenteUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Vietnam: Ikiraro Cyasenywe N’Inkubi Abantu 60 Barapfa
Next Article Masisi: M23 Iri Kwesura Na Wazalendo N’Abandi Bayifasha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?