Mudathiru, Rusesabagina, Sankara…Abanzi B’u Rwanda Bahuye N’Ubutabera

Bamwe mu bateguye ndetse bakagaba ibitero ku Rwanda ubu bakatiwe n’inkiko. Umwaka wa 2021 kuri bo ni amahirwe kuko byibura bazafungwa kuruta uko bari busige ubuzima mu bikorwa byabo byari bigamije guhungabanya u Rwanda.

Muri bo ab’ingenzi ni Paul Rusesabagina, (Rtd) Major Habib Mudathiru, Sankara, Bazeye n’abandi.

Iyo urebye uko ubutabera bw’u Rwanda bwakoze muri uyu mwaka usanga bwarahuye n’akazi gakomeye karimo kuburanisha imanza zikomeye nk’urwa Paul Rusesabagina, urw’abantu 38 baregwaga ubufatanye mu bitero byagabwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Burera, urubanza rw’abahoze ari abayobozi bakuru muri FDLR barimo Ignace Nkaka alias La Forge Bazeye na  Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo.

Urubanza rw’abantu 38 baregwa kugaba ibitero byaguyemo abantu muri Kinigi rwo ruracyakomeje, rukazasomwa tariki 7, Mutarama, 2022.

- Kwmamaza -

Biriya bitero babigabye tariki 05, Ukwakira, 2019.

Ku byerekeye La Forge Bazeye na Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo bo baherutse gukatirwa gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibikorwa by’ubwicanyi bw’iterabwoba.

Bazeye yari ashinzwe ubutasi muri FDLR mu gihe Nkaka we yari Umuvugizi wayo.

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Werurwe, 2021 rwakatiye (Rtd)Major Habib Mudathiru wari uyoboye abarwanyi bo mu mutwe P5 igifungo cy’imyaka 25.

Abandi barwanyi 25 bafatanywe nawe nabo bakatiwe igifungo cy’imyaka itandukanye.

Umuntu ukomeye mu bo u Rwanda rwafashe rukamuburanisha agahamwa n’ibyaha agakatirwa ni Paul Rusesabagina.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25.

Uwahoze ari Umuvugizi we witwa Nsabimana Callixte Sankara we yakatiwe imyaka 20.

Mu rwego rw’ubutabera kandi hari abandi bantu bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga amagambo yamaganywe kubera ko yahemberaga ingengabitekerezo ya Jenoside n’umwuka mubi mu baturage babihaniwe n’inkiko.

Abo barimo Idamange Yvonne Iryamugwiza wakatiwe imyaka 15 y’igifungo.

Hari muri Nzeri, 2021.

Muri Werurwe, 2021 Idamange Iryamugwiza Yvonne yasomewe ibyaha aregwa uko ari bitandatu avuga ko byose abihakana.

Ibyaha yaregwaga ni Guteza Imvururu n’imidugararo, Gutesha agaciro ibimenyetso bya Genocide, Gutangaza ibihuha, Gutambamira ishyirwa mu bikorwa  ry’imirimo y’igihugu, Gukubita no gukomeretsa no Gutanga chèque itazigamiye.

Aimable Karasira Uzaramba nawe yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyo kugira umutungo adashobora gusobanura inkomoko.

Ubugenzacyaha bwatangaje bwasanze iwe no kuri compte/account ze amafaranga menshi, bukavuga( ubugenzacyaha) ko ari ayo yabonye mu buryo bufifitse bugamije guteza imbere ibikorwa bifitanye isano no gupfobya Jenoside.

Iby’uyu ariko ntibirarangira kuko urukiko rutaramukatira.

Undi mugabo wavuzwe mu manza muri uyu mwaka uri kurangira ni Dr Christopher Kayumba.

Uyu  mugabo wigeze kuba umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 09, Nzeri, 2021 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi nyuma y’igihe akorwaho iperereza.

Ngo ryari iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Ibibazo bye n’ubutabera nabyo ntibirava mu nzira.

Muri macye, umwaka wa 2021 wabaye uw’akazi kenshi mu butabera bw’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version