Muri 2022 Nibwo Byagaragaye Ko Pérmis Yatanzwe Muri 2011 Ari Impimbano

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu aherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ubwo yajyaga kongeresha igihe cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga Polisi yagenzura neza igasanga iyo pérmis ari impimbano. Uru ruhushya rwatanzwe mu mwaka wa 2011.

Ukurikiranyweho  iki cyaha yafashwe Taliki 08, Ugushyingo, 2022  afatanwa na mugenzi  we bombi ngo bari bafitanye ubwumvikane mu mugambi wo gukora uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Icyaha bacyekwaho ngo cyakozwe mu mwaka wa 2011.

Icyo gihe ngo umwe muri bo yari umukozi w’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu Karere ka Rubavu.

- Advertisement -

Bivugwa ko yafashije umwe mu bari abanyeshuri be  kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’urwiganano.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abacyekwaho kirya cyaha batahuwe ubwo uwahawe uruhushya rw’uruhimbano witwa  Turahirwa Phocas w’imyaka 42 y’amavuko, yajyaga  kurwongeresha igihe nyuma y’uko rwari rumaze guta agaciro.

CP Kabera ati: “Ubwo Turahirwa yasabaga ishami rishinzwe gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ko uruhushya rwe rwarangije igihe rwakongererwa agaciro, byaje kugaragara ko urwo ruhushya yasabiraga kongererwa agaciro rwari rwaratanzwe mu mwaka wa 2011, ari uruhimbano. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse guhita afatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Avuga ko iperereza ry’ibanze ryaje kugaragaza ko kugira ngo uriya muntu abone ruriya ruhushya rw’uruhimbano, Turahirwa yari yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga nyuma y’uko Polisi yari yamaze kurwemeza.

Nyuma ngo byaje kugaragara ko ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ari ryo ryafashe urutonde rw’abari bemerewe gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga cy’impushya za burundu  risibaho umwe mu bari kuri urwo rutonde mu mwanya we handikwaho Turahirwa utarigeze yisanga mu bakora ikizamini.

CP Kabera yakomeje  ati:  “Hanyuma nibwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryakoresheje ikizamini ku Italiki ya 02 , Gashyantare 2012, mu gihe uruhushya rwa Turahirwa rutagaragara ku rutonde rw’abakoreye uruhushya mu buryo bwemewe n’amategeko rugaragaza ko rwatanzwe ku itariki ya 2 Gashyantare 2011, igihe kingana n’umwaka wose mbere y’uko ikizamini gikorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yagaragaje ko kugira ngo izina rye ryongerwe kuri urwo rutonde yishyuye ruswa ya Frw 150,000.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko  hatitawe ku gihe icyaha cyakorewe cyose, igihe bizamenyekanira, yaba ugendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urwiganano hamwe n’uwabimufashijemo wese bazakurikiranwa n’amategeko.

Yaburiye n’abigisha amategeko y’umuhanda ko birinda gutanga impushya mu buryo budakurikije amategeko kuko ari imwe mu mpamvu zitera impanuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version