Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Sudan Leta Yakuyeho Murandasi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Sudan Leta Yakuyeho Murandasi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2021 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gukoma mu nkokora umugambi w’impirimbanyi za Politiki zashakaga gutegura imyigaragambyo,  Leta ya Sudani yakuyeho murandasi.

Hari hateganyijwe imyigaragambyo yo kongera gusaba ko ubutegetsi busubizwa abasivili ijana ku ijana, bukavanwa mu maboko y’abasirikare.

Imyigaragambyo yari iteganyijwe gukorerwa hirya no hino mu Murwa mukuru Khartoum  ariko ubu yakomwe mu nkokora kandi ibiraro bihuza ibice bitandukanye by’uriya Mujyi byafunzwe.

Leta yasohoye itangazo riha gasopo uwo ari we wese uri buhirahire agashaka gutangiza imyigaragambyo ko bitari bumuhire.

No mu mpera z’Icyumweru gishize, nabwo abaturage bari bateguye imyigaragambyo yo gusaba ko ubutegetsi bwasubizwa mu maboko y’abasivili.

Imidugararo yaje iyikurikiye yaguyemo abantu ndetse hari amakuru atangazwa na BBC avuga ko hari abagore abapolisi ba kiriya gihugu bakoreye ibya mfura mbi barabasambanya

Ikigo cya Sudani gishinzwe imikorere y’ibigo by’itumanaho kitwa Sudan’s National Telecommunications Corporation( NTC) yatangaje ko byabaye ngombwa ko itumanaho rya murandasi riba ruvanyweho kugira ngo igihugu kidashyirwa mu icuraburindi n’abigaragambya.

Hirya no hino mu murwa mukuru Khartoum hashyizwe abasirikare n’abapolisi benshi ngo batangire uwo ari wese washaka kujya mu myigaragambyo

Muri iki gihe Sudani iyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Uyu musirikare mukuru avuga ko yiteguye kuzasubiza ubutegetsi abasivili muri Nyakanga, 2023.

Omar al-Bashir  wari imaze imyaka 28 ayobora Sudani yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2019 asimburwa n’abasirikare bahise bashyiraho inzibacyuho igikomeje kugeza n’ubu.

TAGGED:featuredImyigaragambyoPolitikiSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kandiho Uyobora Iperereza Rya Gisirikare Rya Uganda Yahuye Na Kayumba Nyamwasa
Next Article Umuntu Yapfiriye Ku Muhanda Wo Muhima Abura N’Uwamutwikira Isazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?