Musanze: Bamusanganye Litiro 2000 Z’Inzoga Yitwa ‘Nzoga Ejo’

Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze hafatiwe inzoga y’inkorano yitwa Nzoga Ejo ingana na litiro 2,000. Yahise imenwa.

Izi litiro zose zafatiwe mu rugo rwa  Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.

We yikanze abaje kumufata aratoroka, ariko umugore we witwa Mukeshimana Béatrice afatwa ari kwenga izo nzoga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko izo nzoga zafashwe ku bufatanye na Polisi n’abaturage.

- Advertisement -

Ati: “Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze hakozwe umukwabo wo kumena inzoga z’inkorano zitwa Nzoga Ejo zingana na litiro 2,000 z’uwitwa Mukeshimana Béatrice w’imyaka 35, uyu Mukeshimanana afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Cyuve. Iyi Operation yakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage”.

Polisi ishima abaturage bayihaye amakuru kugira ngo ifate abo bantu benga inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage.

SP Mwiseneza ati: “Turabashimira mbere na mbere ko batanze amakuru, tunasaba buri wese gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakora izi nzoga, kuko ziri mu bihungabanya umutekano. Abazinyoye usanga basa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bagahungabanya umutekano, barwana, bateza amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byaha”.

Polisi isaba abaturage kuzibukira kunywa izo nzoga kuko zibangiriza ubuzima kandi aho bumvise ko zikorerwa bakaharangira ubuyobozi kugira ngo zifatwe zimenwe.

Inzoga yitwa Nzoga Ejo si ubwa mbere yumvikanye mu matwi y’abantu bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuko mu mwaka wa 2022 yavuzwe mu Karere ka Gicumbi.

Kubera ko Abanyarwanda benshi bakunda inzoga, buri wese anywa iyo ashoboye kugura cyangwa akayivumba.

Abadashobora kugura inzoga ariko bafite urutoki, bahitamo kwenga bike bafite, umutobe bakawuvanga n’ibindi binyabutabire kugira utubuke kandi basinde badahenzwe.

Niyo mpamvu izo nzoga zibahuta, bamwe bakazita amazina bashingiye ku ngaruka zigira ku wa zinyoye.

Hari izo bita Umumanurajipo, Yewe Muntu( uwayisinze iyo abonye igihugu akibonamo umuntu), Imyumvire Mibi( uwayisinze umubwira ikintu akacyumva amacuri) n’izindi.

Nzoga Ejo ni inzoga yabanje kuvugwa mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Bayise batyo kuko umuntu uyinyoye aba atandukanye no kuzongera gukaraba ukundi.

Umusabye gukaraba ngo agire icyo atamira, undi amusubiza ko ‘azoga ejo.’

‘Nzoga Ejo’ yengwa mu bitoki ariko bakabivangamo amatafari ahiye n’ifumbire.

Umwihariko wayo ni uko uyisinze ahita atakaza ubushobozi bwo kubaka urugo by’abantu bakuru.

Ikibabaje ni uko abaturage bazikunda kubera ko zihendutse.

Litiro imwe(1) igura amafaranga 200( Frw 200).

Abenga izi nzoga bavuga ko abavuga ko zitujuje ubuziranenge babeshya kubera ngo ziba zizujuje ubuziranenge.

Ngo zenze mu bitoki bitavangiye!

Mu Karere ka Gisagara ho haba inzoga bita ‘Igikwangari’
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version