Mushikiwabo ati: “’Ndashaka Ko Igifaransa Gisubirana Umwanya Wacyo’

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo avuga ko muri Politiki ze zo guteza imbere Igifaransa, atagamije kukigira icya mbere cyangwa icya nyuma mu ndimi zikomeye ku isi, ahubwo ko aharanira ko gisubirana umwanya wacyo.

Hari mu kiganiro yaraye ahaye TV 5 Monde yavuze ko hari ubwiyongere bungana na 7% bw’abantu ku isi bakoresha Igifaransa.

Bavuye kuri miliyoni 300 bagera kuri miliyono 321 mu mwaka umwe.

Mushikiwabo yavuze ko intego ye ya mbere ari ugukora uko ashoboye kugira ngo abavuga Igifaransa biyongere ariko n’abasanzwe bakivuga ntibagite ngo bakibagirwe.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, Louise Mushikiwabo avuga ko amakuru mabi afite ari uko mu bigo mpuzamahanga abakozi babyo badakoresha cyane Igifaransa.

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, Mushikiwabo yabwiye TV 5 Monde ko yandikiye abaminisitiri bo mu bihugu 19 by’i Burayi biba muri  Francophonie ko bagombye gukora uko bashoboye kugira ngo Igifaransa ntigikomeze gutakara.

Ati: “ Njye nk’Umunyamabanga mukuru wa Francophonie ndemera ko , kandi buri wese arabibona, ibyinshi mu bihugu byacu bikoresha Icyongereza muri gahunda zabyo. Gusa inshingano yanjye ni ugukora k’uburyo Igifaransa kitazima, kidasubira inyuma ariko nanone kikabana n’izindi ndimi harimo n’indimi gakondo.”

Mushikiwabo avuga ko icyo agamije ari uko urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa rubaho rugikunda, rukivuga kandi rukabikora rubikunze.

Ntabwo arugira inama yo kwibagirwa indimi gakondo z’iwabo ariko arushishikariza kwiga no kuvuga Igifaransa kugira ngo rukomeze mu muco uranga abakivuga ariko nanone baguke bamenye n’izindi ndimi.

Ikiganiro Mushikiwabo yaraye atanze cyaje nyuma y’iminsi micye hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Igifaransa wizihijwe ku isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ushinzwe.

Amafoto: Mushikiwabo Yitabiriye Ibirori By’Isabukuru Ya Francophonie

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version