Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Netanyahu Yajyanywe Mu Bitaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Netanyahu Yajyanywe Mu Bitaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 July 2023 9:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaraye ajyanywe mu bitaro byitwa Sheba Medical Center biri i Ramat Gan hafi y’Umujyi wa Tel Aviv.

Abakora mu Biro bye batangaza ko yagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri ariko ngo ‘nta kibazo kinini’ afite.

CNN yanditse ko mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Netanyahu handitsemo ko mbere yo koherezwa kwa muganga, yagize isereri ariko idakomeye.

Abaganga bategetse ko akomeza gukorerwa isuzuma ngo harebwe uko bihagaze.

Ku rundi ruhande kandi Netanyahu ubwe yaraye asohoye video asaba abaturage kunywa amazi menshi kubera nawe yumvaga amazi afite ari make.

N’ubwo yajyanywe kwa muganga, hari amakuru avuga ko ari butahe kuri uyu wa 16, Nyakanga, 2023.

Muri Israel hari kuvugwa ubushyuhe bwinshi k’uburyo bwarenze cyane 30 Celsius kandi bikaba bimaze igihe.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Israel kivuga ko ubu bushyuhe buzakomeza no mu Cyumweru kiri butangire kuri uyu wa Mbere taliki 17, Nyakanga, 2023.

Kubera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel arwaye, ubu igihugu nta Minisitiri w’Intebe gifite.

Netanyahu akomerejwe, byaba ngombwa ko Inteko ishinga amategeko ya Israel iterana igatora uw’agateganyo.

N’ubwo Minisitiri w’Ubutabera ari we uba ufatwa nka Minisitiri w’Intebe wa Israel wungirije, ariko nta bushobozi aba afite bwo gufatira igihugu ibyemezo kuko amategeko atabimwemerera.

Benyamini Netanyahu afite imyaka 73 y’amavuko.

TAGGED:IbitaroNetanyahuUburwayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aho u Rwanda Rugeze Rubikesha Abanyarwanda- Makolo
Next Article Abagore Bo Mu Mahanga Bageze i Kigali Mu Nama Ibateganyirijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?