Edouard Ngirente uyobora Guverinoma y’u Rwanda asanga kugira ngo Afurika yongere amashanyarazi ikenera, ikwiye gufatanya mu kubyaza umusaruro akomoka ku ngufu zisubira harimo iza nikileyeri, izuba n’umuyaga.
Ubwo yafunguraga Inama Nyafurika yiga k’ukubyaza umusaruro ingufu za nikileyeri(nuclear), Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari ngombwa kureba uko izo ngufu zabyazwa umusaruro kugira ngo mu myaka 40 iri imbere abazaba batuye Afurika bazihaze ku mashanyarazi.
Imibare iteganya ko muri iyo myaka, Afurika izaba ituwe n’abantu Miliyari eshatu kandi abenshi bazaba baba mu mijyi, bakeneye ibikorwaremezo bikenera amashanyarazi ahagije.
Kugeza ubu, abantu Miliyoni 600 batuye Afurika nta mashanyarazi bafite, ingufu bakoresha kugira ngo bacanire ingo zabo, bateke cyangwa bagire ikindi bakora ni iz’ibicanwa bisanzwe birimo n’inkwi n’amakara.
Bivuze ko batema amashyamba kugira ngo bagere kuri izo ngufu kandi ibyo byangiza ibidukikije bikagira ingaruka ku mikoranire y’urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere kikangirika by’umwihariko.
Icyangombwa, nk’uko Dr. Ngirente abivuga, ni imikoranire kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe binyuze mu kubyaza umusaruro ingufu zisubira zirimo izitangwa n’izuba, umuyaga n’iza nikileyeri.
Kuba Afurika igira ibice binini bigira izuba ryinshi, umuyaga n’amasumo byagombye kuyibera isoko y’ingufu zihagije ziyiha amashanyarazi ikeneye.
Imbogamizi ni uko hari aho usanga hari zimwe muri izo ngufu mu gihe ahanti ntazihari, bityo bigatera icyuho mu kuzibyaza umusaruro.
Ingufu za nikileyeri ziri mu zifitemo ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi menshi kandi bigakorwa bitangije ikirere.
Amasezerano yo kurengera ibidukikije yasinyiwe i Paris bita Paris Agreement n’andi bita COP29 yombi yemeza ko izi ngufu ziri mu zafasha mu kugera ku ntego y’uko isi izaba itarangwa n’ibyuka bya carbon bitarenze umwaka wa 2050.
Kugira ngo bigerweho, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko hakenewe ishoramari kandi, kuri we, iryo shoramari ntiriba ripfuye ubusa.
Ati: “ Gushora mu ngufu za nikileyeri bizatanga umusaruro mu kwihaza mu by’ingufu, bikunganira ubuhinzi, urwego rw’ubuzima n’izindi”.
Ngirente avuga ko abakeka ko ingufu za nikileyeri ari iza kirimbuzi bibeshya, akavuga ko abitabiriye inama iri kubera i Kigali icyabazinduye ari ukwiga ku iterambere ry’ingufu zikoreshejwe mu buryo bw’iterambere no guhanga udushya.
Avuga ko ingaruka zo gushyuha kw’ikirere zabaye iz’uko hari imigezi yari isanzwe itanga amazi abyara amashanyarazi yakamye, bituma ayo mashanyarazi aba make, urugero rukaba uruzi rwa Zambezi rukora kuri Zambia na Zimbabwe.
Ingufu za Nikileyeri zitekerezwaho kuba uburyo bwiza bwo kuziba icyo cyuho, zikaza ari inyunganizi.
Atanga urugero rw’uko u Rwanda rwiyemeje kuzamura ingano y’amashanyarazi rukenera muri iki gihe no mu kizaza.
Hashingiwe ku cyerekezo rwihaye mu majyambere kizageza mu mwaka wa 2050, Ngirente avuga ko rukora uko rushoboye ngo rubone amashanyarazi ahagije yo gukoresha ariko nanone rukirinda ko ibidukikije ‘bihungabana cyane’.
Mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba rukoresha amashanyarazi menshi cyane kuko azaba ari Gigawatts 5 kandi ubushobozi rufite ubu ni ubwo gukora angana na Gigawatt imwe.
Kugera kuri uwo muhigo bisaba kugira henshi ayo mashanyarazi ava kandi hizewe ko ejo hatazahagarara.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda avuga ko ibyo ruzabigeraho binyuze mu gukorana n’abandi barimo abo muri Afurika cyangwa ahandi, ubufatanye bukagira akamaro mu kubyaza umusaruro amasoko y’ingufu y’ubwoko bwinshi.
Yabwiye abitabiriye iriya nama ko nubwo imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka kuri byinshi harimo n’ubwinshi bw’amashanyarazi, ni ngombwa ko kubyaza umusaruro ingufu za nikileyeri bitibagirana.