Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Asaba Afurika Kurushaho Kubyaza Umusaruro Ingufu ‘Nikileyeri’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Asaba Afurika Kurushaho Kubyaza Umusaruro Ingufu ‘Nikileyeri’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2025 2:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yatangizaga iyi nama.
SHARE

Edouard Ngirente uyobora Guverinoma y’u Rwanda asanga kugira ngo Afurika yongere amashanyarazi ikenera, ikwiye gufatanya mu kubyaza umusaruro akomoka ku ngufu zisubira harimo iza nikileyeri, izuba n’umuyaga.

Ubwo yafunguraga Inama Nyafurika yiga k’ukubyaza umusaruro ingufu za nikileyeri(nuclear), Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari ngombwa kureba uko izo ngufu zabyazwa umusaruro kugira ngo mu myaka 40 iri imbere abazaba batuye Afurika bazihaze ku mashanyarazi.

Imibare iteganya ko muri iyo myaka, Afurika izaba ituwe n’abantu Miliyari eshatu kandi abenshi bazaba baba mu mijyi, bakeneye ibikorwaremezo bikenera amashanyarazi ahagije.

Kugeza ubu, abantu Miliyoni 600 batuye Afurika nta mashanyarazi bafite, ingufu bakoresha kugira ngo bacanire ingo zabo, bateke cyangwa bagire ikindi bakora ni iz’ibicanwa bisanzwe birimo n’inkwi n’amakara.

Bivuze ko batema amashyamba kugira ngo bagere kuri izo ngufu kandi ibyo byangiza ibidukikije bikagira ingaruka ku mikoranire y’urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere kikangirika by’umwihariko.

Icyangombwa, nk’uko Dr. Ngirente abivuga, ni imikoranire kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe binyuze mu kubyaza umusaruro ingufu zisubira zirimo izitangwa n’izuba, umuyaga n’iza nikileyeri.

Kuba Afurika igira ibice binini bigira izuba ryinshi, umuyaga n’amasumo byagombye kuyibera isoko y’ingufu zihagije ziyiha amashanyarazi ikeneye.

Imbogamizi ni uko hari aho usanga hari zimwe muri izo ngufu mu gihe ahanti ntazihari, bityo bigatera icyuho mu kuzibyaza umusaruro.

Ingufu za nikileyeri ziri mu zifitemo ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi menshi kandi bigakorwa bitangije ikirere.

Amasezerano yo kurengera ibidukikije yasinyiwe i Paris bita Paris Agreement n’andi bita COP29 yombi yemeza ko izi ngufu ziri mu zafasha mu kugera ku ntego y’uko isi izaba itarangwa n’ibyuka bya carbon bitarenze umwaka wa 2050.

Kugira ngo bigerweho, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko hakenewe ishoramari kandi, kuri we, iryo shoramari ntiriba ripfuye ubusa.

Ati: “ Gushora mu ngufu za nikileyeri bizatanga umusaruro mu kwihaza mu by’ingufu, bikunganira ubuhinzi, urwego rw’ubuzima n’izindi”.

Ngirente avuga ko abakeka ko ingufu za nikileyeri ari iza kirimbuzi bibeshya, akavuga ko abitabiriye inama iri kubera i Kigali icyabazinduye ari ukwiga ku iterambere ry’ingufu zikoreshejwe mu buryo bw’iterambere no guhanga udushya.

Avuga ko ingaruka zo gushyuha kw’ikirere zabaye iz’uko hari imigezi yari isanzwe itanga amazi abyara amashanyarazi yakamye, bituma ayo mashanyarazi aba make, urugero rukaba uruzi rwa Zambezi rukora kuri Zambia na Zimbabwe.

Ingufu za Nikileyeri zitekerezwaho kuba uburyo bwiza bwo kuziba icyo cyuho, zikaza ari inyunganizi.

Atanga urugero rw’uko u Rwanda rwiyemeje kuzamura ingano y’amashanyarazi rukenera muri iki gihe no mu kizaza.

Hashingiwe ku cyerekezo rwihaye mu majyambere kizageza mu mwaka wa 2050, Ngirente avuga ko rukora uko rushoboye ngo rubone amashanyarazi ahagije yo gukoresha ariko nanone rukirinda ko ibidukikije ‘bihungabana cyane’.

Mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba rukoresha amashanyarazi menshi cyane kuko azaba ari Gigawatts 5 kandi ubushobozi rufite ubu ni ubwo gukora angana na Gigawatt imwe.

Kugera kuri uwo muhigo bisaba kugira henshi ayo mashanyarazi ava kandi hizewe ko ejo hatazahagarara.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda avuga ko ibyo ruzabigeraho binyuze mu gukorana n’abandi barimo abo muri Afurika cyangwa ahandi, ubufatanye bukagira akamaro mu kubyaza umusaruro amasoko y’ingufu y’ubwoko bwinshi.

Yabwiye abitabiriye iriya nama ko nubwo imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka kuri byinshi harimo n’ubwinshi bw’amashanyarazi, ni ngombwa ko kubyaza umusaruro ingufu za nikileyeri bitibagirana.

TAGGED:AfurikaAmashanyarazifeaturedIngufuIntebeIterambereMinisitiriNgirente
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iran Irashaka Gusubukura Ibiganiro Na Amerika
Next Article Uburayi: Ubushyuhe Bwazamutse Ku Kigero Kidasanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?