Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndaro, Akarere ka Ngororero buvuga ko bwafashe icyemezo cyo gushyingura Uwayezu mu kirombe yaguyemo. Ni umwana w’imyaka 15 wari ugiye kumara icyumweru aguye mu kirombe yari yajyanyemo n’abandi, bo barakoka.
Umuhati wo kugerageza kumukuramo ntacyo wagezeho nyuma y’uko imashini zicukura zigerageje bikanga.
Nubwo hari ubwo ibitangaza biba umuntu akaba yakurwa mu mwobo yari amazemo iminsi akiri muzima nk’uko byigeze kugenda mu Murenge wa Ruli, ku byerekeye Uwayezu Jean de Dieu ubuyobozi bwnzuye ko ashyingura muri uwo mwobo muremure kuko n’abo mu muryango we babyemeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro aho iki kirombe giherereye akaba ari naho ibi byago byabereye, yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko basanze nta yandi mahitamo.
Avuga ko ntacyo batakoze ngo babone umubiri w’uwo mwana ariko biranga.
Biyambaje imashini biranga, nibwo bafashe umwanzuro wo kumushyingura mu kirombe yagwanyemo na bagenzi be ariko bo bashobora kuvamo bajyanwa kwa muganga.
Gitifu Rutagisha ati: “Imashini twitabaje yarananiwe bitewe n’imiterere y’aho hantu, dusanga bitashoboka ko twakomeza iki gikorwa.”
Avuga ko basanze imashini bazanye ishobora kurengerwa n’itaka bigateza indi mpanuka.
Rutagisha yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage gucika k’ubucukura bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.
Uwayezu Jean de Dieu yagwiriwe n’ikirombe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ari kumwe n’abandi babiri, bo bavamo banegekaye bajyanwa kwa muganga.
Abana barindwe…
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri CLADHO akagira n’uburenganzira bw’abana mu nshingano ze Evariste Murwanashyaka agaya abakoresha abana mu mirimo ivunanye.
Avuga ko kimwe mu bigaragaza uburangare bukomeye ari uko mu nzego z’ibanze hari abayobozi bashinzwe umurimo ariko batita k’ukurinda abana.
Ati: “Hari imirimo ibujijwe n’iteka rya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo. Rero kuba hari abantu bagikoresha abana dusanga ari ikibazo gikomeye cyane.”
Kuba ku Mudugudu no ku Kagari haba Komite ishinzwe kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, zikaba zidakora neza, ni ikintu avuga ko gikwiye kugawa kigacika.
Murwanashyaka Evariste avuga ko ba nyiri ibirombe bitita mu kurinda abana bakwiye gushyirwaho ibihano biremereye.
Abicwa n’ibirombe bakomeje kwiyongera
Mu mwaka wa 2023 hari abantu batandatu baguye mu kirombe cyo muri Huye barapfa.
Hari muri Mata, uwo mwaka ubwo abo bantu bagwaga mu kirombe cyo mu Murenge wa Kinazi, batatu muri bo bakaba bari abanyeshuri bari bazindutse bajya kwiga ariko baza guca kuri icyo kirombe.
Umwe muri abo banyeshuri yigaga amashuri yisumbuye akaba yari afite imyaka 20 y’amavuko.
Abo bana barapfuye, ndetse kubakura mu cyobo biranga biba ngombwa ko bahashyingurwa.
Mu mwaka wa 2024 muri Nyakanga, mu Mudugudu wa Kamatongo, Akagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo abantu umunani bagwiriwe n’ikirombe batatu bavanwamo bapfuye, abandi barabura.
Vuba aha, mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera haherutse gupfira abantu 10 bizize ikirombe.
Kuwa Gatanu italiki 10, Nyakanga, 2026 nibwo habonetse imirambo y’abagabo icyenda n’umugore umwe bizize igisimu cy’ibitaka by’inombe byabagwiriye ku mugoroba wari wabanje.
Abo bantu bari abapagasi babaga muri kariya gace baraje kuhashaka imibereho.
Umukuru muri bo yari afite imyaka 62 naho umuto afite imyaka 22 y’amavuko.
Kubashakisha byafashe igihe kinini kuko byasabye kubakuraho iryo taka n’amabuye menshi byari byabagwiriye.
Mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa ibindi biba munsi y’ubutaka burimo ibyago bijyanirana n’uko nta bwirinzi ababukora baba bafite.
Abenshi mu babukora nta bikoresho birinda umutwe, igituza, uturindantoki, inkweto zabigenewe n’ibindi bijyanirana n’aka kazi bagira.
Ibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga; hakiyongeraho ko n’umushahara wabo ari muto kuko, nk’uko André Mutsindashyaka uyobora Sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yigeze kubibwira Taarifa Rwanda, hari abahembwa ari uko hari umusaruro babonye, wabura bagatahira aho.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mini na gazi, Alice Uwase aherutse kubwira abagize PAC ko umushahara muto uri no mu bakozi bakuru bo muri iki kigo, bigatuma basezera bakigira ahari agatubutse.
Ahanini ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na kariyeri bukorwa mu kajagari bigateza ababukora impanuka kandi muri abo harimo abana n’abagore.

