Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Ntabwo Muri Bato Bo Kudakora Amahitamo Akwiye’-Jeannette Kagame Abwira Abanyeshuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

‘Ntabwo Muri Bato Bo Kudakora Amahitamo Akwiye’-Jeannette Kagame Abwira Abanyeshuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2023 1:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yabwiye  abanyeshuri 87 barangije amasomo yabo muri Green Hills Academy ko batakiri abana bato bo kugira amahitamo adakwiye. Yabibukije ko bamaze gukura bihagije, ko bakwiye gutangira kugira amahitamo mazima azatuma baba ingirakamaro.

Hari mu ijambo yabagejejeho ubwo bari bamaze gufata impamyabumenyi zemeza ko barangije amasomo yabo muri iri shuri riri mu y’indashyikirwa ari mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17, Kamena 2023, nibwo aba banyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Ni abanyeshuri baturutse mu bihugu 17 kandi abenshi muri bo bazakomereza amasomo yabo mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubuholandi, Canada n’ahandi.

Jeannette Kagame yababwiye ko bagize amahirwe yo guhura n’abantu bavukiye kandi bakurira mu mico myinshi, bikazababera uburyo bwo kuzashobora kuba ahantu hose, mu mico itandukanye.

Yagize ati: “Aho ari ho hose ahazaza hanyu heza hazabaherekeza, muzibuke gukoresha ubumenyi bwose mwahawe kugira ngo isi ibe nziza, muhereye ku muryango muturukamo”.

Yababwiye ko binjiye mu cyiciro cy’abakuze, ko mu minsi mike bazaba ari bo bafata ibyemezo banavuga rikumvikana.

Ibi ngo bigomba gutuma batangira kugira amahitamo meza abayobora kuri ‘ejo hazaza heza’.

Ati: “Ntabwo mukiri bato bo kudakora amahitamo akwiye, kuko ayo mahitamo ari zo mbuto zizamera zigakura mu buzima bwanyu bwose”.

Yabibukije ko gukora cyane kandi neza bijyaniranye no kubaha, kugira intego nzima ari byo bitanga umusaruro haba kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko bagomba kuzirikana ko ejo heza haharanirwa, ko atari isezerano.

Ati “Mugomba guhora mwibuka ko ejo atari isezerano, harubakwa, itafari ku rindi. Ni mwe mugomba kugena icyerekezo cyanyu. Muri abanditsi b’inkuru yanyu, mureke tuzayisome tunezerewe nk’uko ubu tunejejwe no kubabona mwageze ku ntsinzi yanyu”.

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yabwiye abarangije amasomo ko bagomba gukomeza kuba indashyikirwa nk’uko babigaragaje.

Yabashimiye imbaraga bakoresheje ubwo bigaga bakarangiza integanyanyigisho yitwa International Baccalaureate [porogaramu mpuzamahanga y’imyigishirize, IB].

Ati “Mwariteguye neza mugiye kujya kwiga ahandi, dufite icyizere ko muzakomeza kuba indashyikirwa mu byo muziga kandi mukazazana impinduka mu buzima rusange bw’abatuye isi”.

Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza wavuze mu izina ry’ababyeyi barerera muri Green Hills Academy, yabwiye abarangije amashuri yisumbuye ko ari intambwe y’ingenzi bateye mu buzima bwabo.

Yababwiye ko muri Kaminuza bagomba kuzakoresha umutimanama wabo, ubusesenguzi n’ibitekerezo bizima.

Ati: “Uyu munsi ni igihe cyo kugena abayobozi muzaba bo, yaba muri politiki, ubuhinzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, serivisi, inganda cyangwa imyidagaduro, ndabasaba kuzaba abayobozi mu cyiciro cyose muzahitamo”.

Abanyeshuri ba Green Hills Academy bakora ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Urugero ni uko abarangije kuri iyi nshuro bishyuriye amafaranga y’ishuri umwana watsinze ikizamini cya Leta ariko akabura uko ajya kwiga kubera kubura ubushobozi.

Bafasha kandi mu kurengera ibidukikije binyuze mu Umuganda, bakanatanga umusanzu wabo muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ’GHA mutuelle’.

Madamu Jeannette Kagame yabasabye kutibagirwa ibikorwa nk’ibi aho bazajya hose, bagahoza u Rwanda ku mutima.

Green Hills Academy ni ishuri rimaze imyaka 25.

Ni ishuri ry’ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu mwaka wa 1997 ritangirana abanyeshuri 130.

Batojwe kubyina Kinyarwanda
Intore z’Indashyikirwa
TAGGED:AbanafeaturedIkigoIndashyikirwaIshuriJeannetteKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Kubaka Ibiraro Byangijwe N’Amazi Ava Mu Birunga Birarimbanyije
Next Article Ingabo Za Putin Zirashinjwa Gukona Iza Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?