Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, avuga ko kugira ngo abantu bagira agaciro karambye bisaba ko baba ntawe bategera amaboko. Iri jambo yarivuze ubwo yibukaga kandi akibutsa Abanyarwanda ubutwari bw’abahoye u Rwanda.
Icyo gihe yavuze mu gihe u Rwanda rugezemo ari bwo rukeneye intwari.
Yavuze ko intwari u Rwanda rukeneye muri iki gihe zigomba kurusha ubudatsimburwa izahozeho mbere.
Umusaza Rutaremara avuga ko Inkotanyi icyo zakoze kwari ukubaka ibyo Abakoloni basenye mu Rwanda .
Avuga ko muri iki gihe u Rwanda rufite byinshi ngo rukomereze mu ngendo abakurambere barwo baruraze harimo ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko kugira abantu muri rusangen’Abanyarwanda by’umwihariko bagira agaciro karambye bisaba ntawe bategera amaboko.
Tito Rutaremara ati: “ Igihe utaragira ibyo uha runaka ngo nawe abiguhe muhererekanye nta gaciro uba ufite imbere ye…Ariko iyo niyo nzira dufite kandi birasaba ubutwari bwa benshi kandi tukihuta kuko imyaka irenga 200 ni myinshi kandi natwe twakwihuta tukabata.”
Tito Rutaremara ni umwe mu b’ingenzi bashinze Umuryango FPR Inkotanyi.
Kwibuka Intwari z’u Rwanda muri 2021 byakozwe mu buryo budasanzwe kubera kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19.
Ibiganiro byo kwibukiranya ubutwari bwaranze Inkotanyi zibohora u Rwanda byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, abatumirwa bagatanga ibiganiro kuri radio cyangwa televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.
Tito Rutaremara yabaye Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda asimbuye Nyakubahwa Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Augustin Iyamuremye.