Mu Mirenge ya Karangazi na Nyagatare mu Karere ka Nyagatare haravugwa amakenga y’abaturage basigaye birinda kurya Burushete banga ko bagaburirwa iz’imbwa.
Ubwo bwoba babushingira ku makuru bita ko afatika aherutse gutangazwa ko hari abantu bajya mu bikumba aharagirwa inka bagashaka niba haboneka imbwa zo kugura.
Abaguzi b’inyama zokeje cyane cyane abagabo bavuga ko ikindi giteye amakenga ari uko mbere wasangaga aho ihene imanitse warahasangaga n’umutwe wayo, ubu ukaba utapfa kuwuboneka.
Hari uwabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ati: “Bijyanye n’uko nzi abantu bibwe imbwa n’uwayigurishije, nahise ncika ku nyama kugira ngo ntazarya imbwa yo gatsindwa.”
Uyu yifuza ko abayobozi b’Imidugudu irimo utubari twotsa inyama, bagenzura aho hantu ku buryo ba nyiri utubari bajya bagaragaza icyemezo cy’uko itungo ryabazwe ryapimwe, kuko abenshi bazana itungo bakabaga nta veterineri waripimye.
Ahantu hakekwa izi nyama z’imbwa zotswa zigahabwa abakiliya ziswe iz’ihene ari ahitwa mu Gikorosi muri Ryabega n’ahitwa na Kanguka mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi, ariko hakaba n’abakeka ko ahitwa mu Kimaramu mu Mudugudu wa Kamagiri, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare na ho zishobora kuba zihokerezwa.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Gihorobwa Akagari ka Rutaraka utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yahuriye n’abantu mu rwuri rwe bamubwira ko baturutse aho muri Kanguka, bavuga ko bashaka imbwa zo kugura kandi yaremeye arayibagurisha n’ubwo ngo bamuhenze bakayigura Frw 5,000.
Avuga ko nyuma yo kuyigura, bamusabye aho bayibagira, arahabaha barayibaga, batwara inyama.
No mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, umushumba yagurishije imbwa ya shebuja ku Frw 8,000.
Nyuma yabeshye shebuja ko imbwa ihari, ahubwo ko yagiye mu baturanyi ariko biza kumenyekana ko yagurishijwe.
Imbwa baguze cyangwa bibye zibagirwa mu bihuru biri mu nzuri cyangwa se mu mirima y’ibigori inyama bakazitwara mu mifuka.
Ndetse hari umuturage witwa Nzabonimpa Jean Baptiste wemeza ko yagiye mu murima we w’ibigori asanga harimo uruhu rw’imbwa n’umutwe wayo, bimutera ubwoba bwo kongera kuwusubiramo ari wenyine.
Mu muco w’Abanyarwanda kurya imbwa ntibibamo.