Nyamasheke: Kagame Yijeje Abaturage Inganda Nyinshi

Ubwo yiyamamarizaga kuzongera kuyobora u Rwanda, Kagame yavuze ko bidakwiye ko ibyo Abanyarwanda beza mu mirima yabo bigurishwa hanze kuri macye, bikazagaruka bihenze.

Yabwiye abaturage ko ibyo ari byo FPR yifuriza abaturage.

Kagame avuga ko nibamutora nk’umukandida wa FPR Inkotanyi, bazaba batoye amajyambere.

Yanababwiye ko bakwiye kujya bumva batekanye badafite umususu wo gukora ngo biteze imbere.

Indi ngingo yagarutse ho ni iy’umutekano wigeze kuba mucye muri aka Karere bitewe n’uko hari abantu bagabaga ibitero ku Rwanda.

Yabashimiye ko bafatanyije n’inzego bakabahashya.

Umukandida wa FPR avuga ko abashaka kuzana intambara ku Rwanda bashatse babireka.

Yunzemo ko u Rwanda rutazemera ko hagira abarutera bakarutwanira mo, ahubwo ko u Rwanda ruzabasanga iwabo aho bafite ubuso bunini.

Kagame yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko badakwiye kwitinya, ahubwo ko bakwiye gukora hanyuma ahari intege nke bakifashisha ubuyobozi.

Nabo yababwiye ko ibyiza biri imbere kandi Abanyarwanda bahereye ku mutekano, bakongeraho gukora no gufatanya,  ntacyabananira.

Kagame kuri iki Cyumweru taliki 30, Kamena, aziyamamariza mu Karere ka Karongi, ahitwa Rubengera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version