Rwanda: Abana Batsinzwe Mu Mashuri Abanza Bashyiriweho Amahugurwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB, ruvuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo guhugura abana bazatsindwa ibizamini by’amashuri abanza basanzwe biga mu kiciro cyayo cya mbere bita ‘lower primary’. Ni gahunda yari isanzwe ihabwa bakuru babo yiswe ‘nzamurabushobozi’.

Iyi gahunda igamije kurushaho gufasha abo banyeshuri bakiri bato kumenya neza amasomo yabo hagamijwe ko bazatsinda ibyo bizamini mu gihe kiri imbere.

REB imenyesha abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya nayo ku bw’amasezerano ko abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (lower primary) bazaba ‘batimutse’ bagomba kuzaza muri gahunda nzamurabushobozi.

Biteganyijwe ko izatangira kuva ku italiki ya 29, Nyakanga ikarangira ku italiki ya 30, Kanama 2024.

- Advertisement -

Mu rwego rwo kugira ngo bizakorwe neza, abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa gukora urutonde rw’abana bose bazayijyamo, rugashyikirizwa ushinzwe uburezi mu Karere.

Uyu asabwa kuzarushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), bitarenze taliki 22, Nyakanga, 2024.

Itangazo rya REB rivuga ko hari imbonerahamwe izakoreshwa mu gutanga amakuru ku banyeshuri bazitabira iyi gahunda igomba gukorwa kandi igatangwa n’ushinzwe uburezi ku karere.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gushishikariza ababyeyi b’abo bana bazitabıra gahunda nzamurabushobozi, bakazabikora binyuze mu kohereza abana babo muri iyo gabunda no kubasobanurira akamaro kayo.

REB isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukoresha inama n’abo babyeyi, inama nk’izo zikaba zigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu taliki 05, Nyakanga, 2024.

Mbere y’uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa, hateganyijwe ko abarimu bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare bazabanza kubihugurwamo, ayo mahugurwa akazabera mu turere twose hagati y’italiki 22 na 26, Nyakanga, abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasabwa kubimenyesha abarimu bireba kandi hakiri kare.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko gahunda nzamurabushobozi yari isanzwe ikorwa mu bindi byiciro by’amashuri ibaye ihagaze.

Itangazo rya REB
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version