Nyuma y’uko abatuage batuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu tugali twa Nyabugogo, Kigali, Ruliba na Mwendo bagaragarije ko hari abantu babatega bakabambura ibyabo birimo telephone, amafaranga, ibyo bavuye guhaha Nyabugogo, ndetse bakanabakomeretsa, Polisi yafashemo bamwe.
Ifatanije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, guhera tariki ya 01-09, Nzeri, 2026, hafashwe abantu 16 kandi ngo bemera ko bategaga abaturage bakabambura ndetse bakanakomeretsa abaturage.
Ikindi Polisi ivuga ko bemera-nubwo Taarifa Rwanda itabashije kubivugishiriza-ni uko banywaga ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko abakwekwaho ubujura bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage ndetse abashwe bose bagiraga uruhare mu bujura ku muhanda uva Nyabugogo-Giti cy’inyoni-kugera kuri Ruliba.
Biba abaturage bazinduka ndetse n’abataha bava mu bikorwa bitandukanye mu gice cya Nyabugogo, by’umwihariko mu gace kitwa Kamenge.
Mu bafashwe harimo n’aburiraga imodoka zitwara imizigo bagapakurura imizigo bagahita birukira mu kibaya kiri kuri uyu muhanda.
Hari n’abandi bafatiwe mu Kagali ka Mwendo batoboraga inzu z’abaturage bakiba imitungo iri munzu.
Polisi y’ u Rwanda irizeza abaturage umutekano usesuye kuko hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kuhakora irondo rihoraho cyane cyane mu masaha ya n’ijoro, no gushishikariza abaturage batuye muri ibi bice gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze batanga amakuru ku bantu bose bazwiho gukora ibikorwa by’ubujura kugira ngo bafatwe.
Polisi y’u Rwanda kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura ndetse n’ibindi byaha bitandukanye kwitandukanya nabyo bagashaka ibindi bakora byemewe n’amategeko,
Gahonzire ati: “Ubujura burakenya, ntibukiza”
Ibikorwa byo gufata abandi bakoranaga naba birakomeje, abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’umurenge wa Kigali.

