Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Yo Kurokoka Amasasu Kamerhe Yatorewe Kuyobora Inteko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nyuma Yo Kurokoka Amasasu Kamerhe Yatorewe Kuyobora Inteko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2024 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Vital Kamerhe yatorewe kongera kuyobora Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’iminsi mike iwe hagabwe igitero cyashakaga kumuhitana ariko abapolisi babiri mu bamurinda bakahasiga ubuzima.

Mu mpera z’Icyumweru gishize i Kinshasa havugiye amasasu y’abantu bashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi no kwivugana Vital Kamerhe ufatwa nk’uwa kabiri mu buyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Christian Malanga wari uyoboye abagabye icyo gitero yakiciwemo abandi barafatwa barimo n’Umunyamerika bivugwa ko ari umucanshuro wari wahawe ikiraka.

Umugore wa Vital Kamerhe yabwiye itangazamakuru ko Imana ari yo yohereje abamalayika bayo bakinga akaboko  we n’umugabo we bararokoka.

Kamerhe asubiye mu buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko nyuma y’igihe kirekire abuvuyemo kuko yahoze ayiyobora kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yabisabwaga n’ishyaka yari arimo icyo gihe ryitwa le Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD).

Muri iki gihe aba mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa Union Sacrée de la Nation.

Vital Kamerhe yayoboye Inteko ishinga amategeko ya DRC guhera mu mwaka wa 2006 kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yeguzwaga nyuma y’amagambo yavuze ajora ibikorwa bya gisirikare igihugu cye cyari cyafatanyije n’u Rwanda mu guhashya abarwanyi bakorera mu mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Muri icyo gihe yatakaje igikundiro yari afite imbere ya Perezida Joseph Kabila wayobora DRC muri iyo myaka.

Yahise atanga ubwegure bwe kandi buremerwa nta mpaka cyangwa gutindiganya.

TAGGED:AmategekoDRCIntekoKabilaKamerheVital
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kaboneka Yashyizwe Muri Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu
Next Article Kenya Igiye Kugirwa Umunyamuryango Udahoraho Wa OTAN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?